Monica Riley usanzwe ufite umubyibuho ukabije, yahisemo gushaka kwesa agahigo ko kuba umuntu ubyibushye ku isi aho agaburirwa n’umukunzi we akoresheje umubirikira ngo arusheho kumira nta rutangira.

Uyu mugore ngo akomeje kurya amafunguro abyibushya yiganjemo ibikungahaye ku isukari abifashijwemo n’umukunzi we ukomeje kumutiza umurindi ngo kugeza ubwo abaye uwambere ku isi ubyibushye.
Gusa nubwo yihaye intego yo kwesa ako gahigo ngo hari abagabo benshi bakomeje kumuca integer, bamubwira ko atari byiza ariko akabima amatwi kuko azi neza ko umukunzi we atabimwangira kandi akaba umujyanama we mukuru.

Monica w’imyaka 27 y’amavuko, avuga ko n’iyo aterwa akabariro n’umukunzi we bigenda neza , ngo n’ubwo inda ye yiburungushuye ntibibuza umukunzi we kwitwara neza kandi ntibagire imbogamizi.
Yagize ati” ku bijyanye n’akabariro bigenda neza nta mbogamizi,kuko iyo tumaze kurya ifunguro rya nijoro aramfasha akangeza ku buriri tukabikora, rimwe na rimwe nka namujya hejuru kuko arakomeye”

Yakomeje agira ati” ubu icyo nifuza n’uko nageza kubiro 1000 ku buryo ntazajya nivana aho ndi nkagaburirwa nk’umwamikazi niyicariye”
Kugeza ubu bimwe mu biryo akunze kwibandaho birimo umugati, sosiso n’ibindi bikungahaye ku ntungamubiri n’isukari nkuko the mirror yabitangaje.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga FredBwiza.com


