Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Repubulika Iharanira Demukarasinya Congo, Marie Tumba Nzeza kuri uyu wa 13 Nzeri 2020 yatangaje ko inama y’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Angola n’igihugu cye yari kubera mu mujyi wa Goma yasubitswe.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), asobanura ko impamvu iyi nama yari kuba uyu munsi yasubitswe ari uko hari indi y’Umuryango w’Abibumbye ihuza Abakuru b’Ibihugu iteganyijwe kuva tariki ya 15 Nzeri 2020.
Iyi nama isubitswe nyuma y’aho kuri uyu wa 12 Nzeri 2020, Guverinoma y’u Burundi itangarije ko Perezida Evariste Ndayishimiye atacyitabiriye iyi nama bitewe n’ibindi bikorwa yari yamaze gutegura.
Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi ni we watumije iyi nama yagombaga kwiga ku kibazo cy’umutekano, ubukungu, ubucuruzi n’ubuzima, hakibandwa ku mubano w’ibihugu byose byari kuyitabira.
Imyiteguro mu mujyi wa Goma yagombaga kuberamo yari igeze kure, cyane ko na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kazivita aherutse gutangaza ko amatsinda y’abategura iyi nama aturutse muri ibi bihugu byari kwitabira, yamaze kuhagera.
Minisitiri Tumba yatangaje ko nyuma y’iyi nama y’Umuryango w’Abibumbye ari bwo hazamenyekana indi tariki inama y’aba Bakuru b’Ibihugu yimuriweho.
Minisitiri Tumba yavuze ko kandi bari gukora ibishoboka ngo buri wese watumiwe azayibonekemo. Ati: “Ntekereza ko nta we uzabura muri iyi nama. Turi gukora ibishoboka kugira ngo buri wese azayibonekemo.”


