Umuryango mugari w’ubwiru ‘Illuminati’ utambutsa ubutumwa bwawo buyobya binyuze mu bimenyetso. Mu nkuru y’uyu munsi, tugiye gusesengura bimwe mu bimenyetso bivugwa ko bikoreshwa n’abayoboke b’umuryango Illuminati, inkomoko yawo n’uko ukomeje ubutumwa bwawo bivugwa ko bugamije kuyobya urubyiruko.
Inkomoko y’umuryango w’ubwiru w’Abamurikiwe ”Illuminati”
Tariki ya mbere Gicurasi 1776 umwarimu muri kaminuza yo mu Budage Adam Weishaup yafunguye umuryango ukora rwihishwa awita “Illuminati” cyangwa se “Abamurikiwe”. Intego nyamukuru uyu muryango wari utangiranye kwari ukwgisha inyigisho zishingiye ku mateka yaranze Isi. Aho gukora nk’umuryango gakondo nk’uko byari bimenyerewe, Illuminati ya Adam yaje gufata isura ya politiki byatumye utangira kwangwa biza no kuwuviramo gusenyuka. Nyuma y’imyaka 9, uyu muryango waje kuvuka ufite indi sura n’izindi mbaraga mu cyiswe ‘Modern Illuminati’.
Hari n’abavuga ko uyu muryango wabayeho mu myaka yo ha mbere mu gihe cy’abami ba Misiri. Ibindi ku nkomoko reka tuzabifatire undi mwanya uyu munsi, turebere hamwe bimwe mu bimenyetso bivugwa ko bikoreshwa n’abayoboke ba Illuminati bavugwaho gukorera Shitani mu buryo bweruye.
1.Umubare 666

Umubare 666 ubusanzwe ukunze kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi b’ibyamamare, ukoreshwa kandi mu nyandiko zigezweho zisomwa cyane n’urubyiruko muri iki gihe. Uyu mubare ushobora kugaragarira mu bimenyetso bikorwa hifashishijwe intoki n’amano y’umuntu. Mu gitabo gitagatifu Bibiliya, mu Byahishuwe aho havuga ko uyu mubare uzaza nk’ikimenyetso gikomeye kigaragaza abakorera Satani mu buryo bweruye.
Igisobanuro cyawo mu muryango Illuminati: 666 bisobanuye ko Satani ari umucunguzi wabo kandi ari umurinzi udatererana abe.
Umuriro

Umuriro cyangwa umwambi waka ni ikimenyetso cy’ibanze cyerekana ko Lusiferi ari we uzana umucyo n’urumuri. Uwo muriro kandi ugomba kwaka buri munsi nta kuzima bivuga ko Satani adahwema kuzana umucyo.
Umwambi uri kwaka werekana ko n’ubwo gupfa biriho, Illuminati itazigera ipfa. Aha babona ko umuryango wabo uzabaho iteka kandi ko nta na kimwe gishobora kuwusenya. Iki kimenyetso gikunze kugaragara ku nganda zikora amavuta kikaba n’ikimenyetso cy’ubwigenge ndetse ni imwe mu ifoto igaragaza Columbia.
Baphomet

Izina Baphomet ubwa mbere ryari ryagararagaye ryerekana ubupagani, ubarizwa muri lluminati wese yemera ko nta na hamwe ahuriye n’ubukirisitu kabone n’ubwo bamwe bijijisha bakajya mu nsengero ndetse bakanigisha iby’Imana. Izi ni zimwe mu nshingano bahabwa na Satani kugira ngo bagere ku ntego yabo yo kuzarimbura Isi bazi buri kimwe cyose. Baphomet yatangiye gukoreshwa bwa mbere n’uwitwa Eliphas Lévi.
Obelisks

Obelisks ikoreshwa mu rwego rwo kugaragaza ko Illuminati ifite akamaro gakomeye n’imbaraga zihariye. Obelisk muri Washington DC yerekana ubuyobozi bw’akataraboneka ndetse n’igisirikare gikomeye ku Isi. Mu mijyi nka London na New York yerekana ubukungu bw’ikirenga bwabo.
Umusaraba ucuritse cyangwa imisaraba ibiri ifatanye

Umusaraba ucuritse cyangwa imisaraba ibiri ifatanye yerekana ko Abakirisitu bayobye kandi ko bari mu nzira batazi neza. Ngo yewe n’ibikorwa bya gikiristu ni ibyo gusetsa Imana gusa. Illuminati yemera ko Imana yahaye uburenganzira bwayo ikiremwamuntu na Satani yo igasinzira n’ubwo bemera ko hari igihe izabyuka.
Pentagram

Pentagram icuritse cyangwa ihengamiye uruhande rumwe, yerekana Satani.Yerekana ihene izatera ijuru ifite amahembe maremare kuko izaba igiye gusenya buri kimwe cyose, ikoresheje amahembe yayo. Ibi bishatse gushushanya ko Satani afite ubushobozi bwose bwo kuzatera ijuru kandi akaririmbura akoresheje imbaraga ze. Icyakora ibi bikaba bidashoboka (nk’uko uyu muryango ubyibwira) kuko Satani nta mbaraga afite zagera kuri ibi cyane ko iyo azigira ataba yaraciwe mu ijuru akaba ikivume.
Lightning Bolt

Ubusanzwe ubu ni ubukoni bukunze gukoreshwa bwerekana amajwi y’indirimbo uburyo ari kugendamo. Uru rumuri rwerekana Lucifer ko ari umumarayika wamanutse ava mu ijuru yamanukiye mu rumuri, aha bashatse gucurika ibyavuzwe muri Luka 18:10 bivuga kuri Malayika w’ukuri.
Inzoka

Inzoka buri gihe ihagarariye ibishuko nk’uko byagaragariye mu busitani bwa Eden. Aha ku bijyanye na Illuminati, inzoka yerekana umuco gakondo wabo wo gukoresha ubwenge bwabo cyane kandi bakabuhuriza hamwe mu rwego rwo kububyaza umusaruro. Nk’uko mubibona inzoka yirumye umurizo bivuga ko ubwenge bwabo buhuriye hamwe kandi ko bafatanyije kugera ku nshingano zabo ubudatana.
Kagoma (Eagle)

Iki gisiga kigaragaza imbaraga n’ubudacogora bwabo. Iki kimenyetso gikoreshwa n’amasosiyeti akomeye hano ku Isi akenshi n’imodoka zikomeye kiba gishushanyijeho. Aha turasangamo nk’ubwami bw’i Roma, The House of Habsburg, The House of Rothschild, the Nazis. Kagoma ni kimwe mu bimenyetso bikomeye bya Amerika dore ko iri mu kirangantego cyayo. Muri Amerika, Kagoma ishushanya imbaraga z’ikirenga, akenshi bayitirira Umukuru w’Igihugu.
Ikindi tutakwibagirwa ni uko uyu muryango ukoresha ibimenyetso byinshi bigoye kuvumbura cyane ko ubusanzwe nk’uko twabivuze ari umuryango ukorera mu bwihisho, bityo bikagorana kuwumenyaho ukuri kose gukenewe.

Abantu benshi bakomeye ku Isi bagenda bavugwa muri uyu muryango, ndetse na Kiliziya Gatolika igenda ivugwamo dore ko benshi bavuga ko kuva ku bupapa kwa Papa Benedigito wa 16 byaba byaratewe n’uyu muryango. Mu bice binyuranye by’ubuzima bw’Isi haba muri politiki, siporo, umuziki, sinema, iyobokamana,… hose havugwa ukwihisha k’uyu muryango.
Gusa biragoye kumenya nyirizina uko Illuminati ibayeho ariko ikizwi ni uko irimo abantu bakomoka mu miryango ikomeye ifite ubutunzi n’imbaraga za politiki. Intego zabo, ngo ni ukwigarurira igice kinini cy’Isi, ari nako buri umwe wese ufite ijambo yabarizwa muri uwo muryango mugari ugendera ku matwara ya Lusiferi nk’uko bitangazwa.
Ni byinshi byavuzwe, ni byinshi byanditswe mu bitabo binashyirwa hanze yewe n’amafilimi yarasohowe gusa byose ntacyo byatanze kuko bigoye kubyemeza ariko kandi kubihakana nabyo byaba ari ukurenzaho.


