Umutoza Ronald Koeman, yatangaje ko umugore we Bartina yitabye Imana afite imyaka 65, nyuma y’imyaka myinshi arwaye kanseri y’ibere.
Koeman na Bartina bari bamaze imyaka 41 bashakanye, bakaba barabyaranye abana batatu ndetse bakagira n’abuzukuru bane.
Bartina yari yarigeze kurwara kanseri y’ibere mu 2010, aza gukira. Icyakora, iyo ndwara yaje kongera kugaruka mu 2018, ndetse muri 2023 yongeye gupimwa bamusangana kanseri yari yarakwirakwiriye mu bindi bice by’umubiri.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Koeman yasezeye ku mugore we avuga ko amwibukana urukundo, ishema n’agahinda kenshi, amushimira kandi ku nkunga yamuhaga mu kazi ke ko gutoza ikipe y’igihugu y’u Buholandi nubwo na we yari arwaye.


