Amashusho y’indirimbo ni’uhimbazwe ya Fortran akomeje kwishimirwa cyane

Sangiza iyi nkuru

Amashusho y’indirimbo nshya y’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu Burundi, Fortran Bigirimana yasohoye yise ‘N’uhimbazwe’ , yarategerejwe na benshi mu bakunzib’indirimbo zihimbaza Imana.

Iyi ndirimbo yasohotse iri kuri Album yise “Turidegemvya” iriho indirimbo nyinshi zirimo na “N’uhimbazwe” yasohoye, atigeze abona umwanya wo kumenyekanisha yaba mu Burundi no mu Rwanda nk’uko yabitangaje.

Ati “Nagomba guhita ngaruka mu Bufaransa niko kwigira inama yo kuzajya nsohora indirimbo imwe kuri imwe mu zigize Album nkanayikorera amashusho mu buryo bwo kumenyekanisha indirimbo zimwe na zimwe zigize iyi Album.”

Uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda ko mbere y’icyorezo cya Covid-19, yari afite gahunda ndende yarimo gukorera igitaramo cyagutse mu Mujyi wa Kinshasa yise “Célébration Pâques”.

Anavuga ko yari afite ibindi bitaramo yagombaga gukorera mu Buholandi, mu Budage n’ahandi, ariko azabisukura. Yavuze ko Imana ifite umugambi mwiza ku bantu bayo, ari nayo mpamvu yizera ko Covid-19 izacogora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *