Mu gihe hakibazwa impamvu Umuryango mpuzamahanga udashyira mu bikorwa icyemezo cyo kwambura intwaro umutwe wa FDLR abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga basanga kuba uyu mutwe ushyigikiwe n’ umuryango SADC ntawapfa kuwisukira.
Hitegerejwe uburyo ingabo zidasanzwe za Loni (Brigade Speciale d’ Intervention) zigizwe ahanini n’ ibihugu bimwe byo muri SADC yasenye inyeshyamba za M23 mu gihe gito cyane; biragoye gusobanura uburyo FDLR ikomeje kubabera urukiramende rudasimbukwa.
Kugeza magingo aya, ubutegetsi bwasimbuye Mobutu na bwo bwakomeje kugendera kuri ayo masezerano bukaba bugikorana n’izari ingabo ze zimwe zibumbiye muri FDLR ndetse bikaba binemezwa na Loni ko FARDC na FDLR.
Kuba ubuyobozi bukuru bwa FDLR bugizwe ahanini n’ abahoze ari ingabo za Habyarimana ni kimwe mu bigaragarira amaso y’ abasesenguzi mu bya politiki ko SADC itakora mu nda uyu mutwe bishoboka ko bafite ikibahuza biruta ibibatanya ari na yo mpamvu bakomeza gutinza urugamba rwo kubamenesha no kubambura intwaro.
SADC yagiye ikingira FDLR ikibaba yitwaje ibiganiro bya hato na hato
Byatangiye kugaragara cyane i Addis- Abeba muri Ethiopia ubwo Perezida Jakaya Kikwete yatangaga igitekerezo gisaba Leta y’ u Rwanda kwicarana na FDLR mu biganiro by’ amahoro; icyo gihe Leta y’ u Rwanda yahise yikoma icyo cyifuza ubwo yagiraga iti” Ntituzemera na rimwe kugirana ibiganiro n’ abantu bakoze jenoside yahitanye miliyoni isaga y’ inzirakarengane Isi yose irebera”.
Taliki 2 Mutarama 2015 , ubwo byari byemejwe ko FDLR yagombaga kwamburwa intwaro Perezida wa Afurika y’ Epfo, Jacob Zuma na mugenzi we wa Angola, Edouardo Santos bafashe iya mbere ubwo basabaga ko ikibazo cya FDLR cyakongera kwigwaho.
N’ ubwo Loni ndetse n’ ibihugu bikomeye ku Isi nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishyigikiye ko aho bigeze FDLR igomba kuraswa, SADC yo ntibikozwa ahubwo ikomeza itinza iyo gahunda byumvikane ko ishobora kuba ikigendera ku gihango ndetse bakaba bafite byinshi bibahuza harimo n’ubucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa bicishijwe mu ba officiers ba FARDC.
Umuryango SADC washinzwe mu mwaka wa 1992 ukaba ugizwe n’ ibihugu 15 ariko ibyigaragaza mu kibazo cya Congo- Kinshasa ku bw’ inyungu za politiki zeruye ni Angola, Afurika y’ Epfo, Zimbabwe, Malawi, Tanzania ndetse na Namibia.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


