Ibitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangaje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifuje ko inama ya Goma igomba guhuza abakuru b’ibihugu byo mu karere iba hifashishijwe ikoranabuhanga, hanyuma iy’imbonankubone ikazaba mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Ni ibikubiye mu ibaruwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yandikiye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Kane Tariki ya 17 Nzeri, BWIZA yabashije kubona.
Muri iyo baruwa, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yavuze ko Perezida Kagame ashima byimazeyo imirimo na gahunda z’iriya nama, gusa agasaba ko yaba hifashishijwe iyakure ry’amashusho mu gihe hagitegerejwe indi izaba imbonankubone.
Ibaruwa iragira iti: “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, arashima byimazeyo gahunda y’iyi nama n’akamaro k’amasomo ateganijwe ku murongo w’ibyigwa, akifuza ko inama yaba mu buryo bw’iyakure ry’amashusho ku itariki yemeranyijweho n’inzego bireba, bijyanye n’uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze.”
Ibaruwa yunzemo iti: “Inama y’imbonankubone ishobora gupangwa mu ntangiriro za 2021.”
Inama ya Goma yatumijwe na Perezida Antoine Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igomba kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, João Lourenço wa Angola, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye w’u Burundi.
Ku ikubitiro iyi nama yagombaga kuba ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri, gusa iza gusubikwa mbere yaho gato bitewe n’uko u Burundi bwagaragaje ko Perezida Ndayishimiye atazayitabira kubera icyiswe ‘akazi kenshi.’
Mu bindi byavuzwe byabujije iyi nama kuba ni Inteko rusange y’Umuryango w’abibumbye, gusa hari ibindi bikomeje kuvugwa birimo kuba Perezida wa Uganda yaragize impungenge zo kujya i Goma ngo kuko atari yizeye umutekano w’aho bijyanye n’uko ari hafi yo mu Rwanda, mu gihe Perezida Ndayishimiye we ngo atashatse kwicarana na Perezida Kagame ku meza amwe.
Mu bindi nk’uko ikinyamakuru 7Sur7 cyabitangaje, ngo ni uko Perezida wa Angola yanze kujya i Goma kubera gutinya ko yahandurira Covid-19.
Nta gihindutse inama ya Goma izaba ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri, ikazaba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

2 Responses
Perezida Kagame yifuje ko inama ya Goma yazaba imbonankubone mu 2021
Nge ndumva inama kutaba igira ibinru bitandukanye bituma itabaho na excuses Zimwe rwose wakumva ko harimo amananiza kubera inyungu za bamwe. Ariko impamvu mutanze muri iyi nkuru rwose ubutaha nukujya mushaka amakuru yizewe ni gute rwose wambwira ko kubera ko u Rwanda rwegereye DRC umuntu nka Museveni yari ya umutekano we? Ahubwo se Kampala iri kure yu Rwanda ho?? Mushake
Amakuru nyayo naho biriya byose sicyo kibazo.
Ikindi niyo byaba aribyo ko Burundi butakwicarana na mugenzi ariko mumenye ko igihe ari umwanya w’iminsi. Tuve mu maranga mutima.