Urubyiruko rwinshi rwiganjemo abahanzi rukunze kugaragara rwambaye imyambaro ya gisirikare mu buzima bwa buri munsi ariko cyane cyane no mu bitaramo.

Mu rwego rwo kumenya icyo abahanzi babitekerezaho twaganiriye na bamwe muri bo ariko badusaba ko dutatangaza amazi yabo.

Ku ikubitiro uwa mbere yagize ati:” ku ruhande rumwe , numva impamvu yatuma umuntu yambara umwenda wa gisirikare ni uko aba akunda igihugu, icya kabiri ni ukugaragaza ko ari umunyembaraga kuko umusirikare aba ashinzwe kurinda ubusugire bw’ igihugu cye abifashijwemo n’ imbaraga ahabwa n’ abaturage ashinzwe kurinda”.
N’ ubwo bimeze bityo hari abandi bahanzi badutangarije ko bumva badatinyuka kwambara uniform kuko ngo uwo mwenda uratinyitse kubera icyubahiro ufite.

Bati:” Tuzi neza ko umwambaro wa gisirikare ufatwa kimwe n’ ibindi bikoresho cya gisirikare mbere y’ amategeko, rero umuntu ashobora kubihanirwa ”.
Gusa n’ ubwo uyu mwambaro wa gisirikare ufite ibisobanuro byinshi kandi bikomeye ubushakashatsi butandukanye bugenda bukorwa hirya no hino bugaragaza ko abana b’ abahungu bakunda igisirikare n’ ikimenyimenyi iyo ubabajije icyo bazaba barabaye bakuru, ntibazuyaza kuvuga ko bifuza kuzaba ingabo.

Uburyo abasirikare bafatwa muri sosiyete mu Rwanda cyangwa se mu mahanga bituma abantu benshi bakijya imbere bifuza kubigana n’ ubwo batazi neza ubuzima nyakuri babamo bwaba bwiza cyangwa bubi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


