Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa

Sangiza iyi nkuru

Kabahizi Fridaus uvuga ko yabyaranye impanga na Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi muri sinema Nyarwanda nka ‘Ndimbati’, yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa.

Ndimbati kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, akurikiranweho n’ubushinjacyaha ibyaha birimo gusambanya uyu mwana w’umukobwa no kumuha ibisindisha kugira ngo amusambanye.

Ni ibyaha uyu mugabo ashinjwa gukora mu myaka irenga ibiri ubwo yasambanyaga uyu mukobwa bivugwa ko yari afire imyaka 17 y’amavuko akamutera inda yavutsemo impanga z’abakobwa, gusa mu minsi yashize ubwo yitabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yavuze ko yamusanze ku muhanda amugura nk’izindi ndaya zose.

Kabahizi mu kiganiro aheruka guha rumwe mu mbuga za YouTube zikorera hano mu Rwanda, yavuze ko nyuma yo gutanga ikirego yumvaga Ndimbati atazafungwa.

Ati: “Nari nzi ko wenda niba yaranze kugira icyo yibwira nk’umugabo ko wenda leta yo izakimubwira, ntago nari nzi ko bahita bamufata ngo bamufunge.”

Uyu mugore yavuze ko kuba Ndimbati afunzwe nta nyungu abifitemo, bityo akaba yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa mu gihe cyose yaba yemeye kuzamufasha kurera abana babyaranye.

Yagize ati: “Njye rwose nzamusabira imbabazi, mvuge nti ‘Ndimbati naze hanze’. Ndumva mbyiteguye. None se hari inyungu mbifitemo kuba yafungwa? Njya mu itangazamakuru ntago nashakaga ko afungwa, nashakaga ko amfasha akampa indezo y’abana.”

Ndimbati aheruka kubwira urukiko ko Kabahizi yahisemo gushaka kumuharabika no kumusiga icyasha, nyuma yo gushukwa n’umwe mu banyamakuru wamwijeje ko azamushakira abaterankunga bo kumuha amafaranga.

Yavuze ko yatawe muri yombi asanzwe yita ku bana be ndetse na nyina akamwishyurira inzu yabagamo.

Uyu mugore cyakora cyo yasabye abamutuka bamushinja ubugome no gushaka guharabika Ndimbati kubihagarika, kuko ibyo yavuze kwari ukuri cyane ko we n’abana be bari babayeho mu buzima bubi.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Ubwo se azamusabira imbabazi gute ko ijambo mu rukiko rifitwe n’umushinjacyaha ndetse n’umucamanza ntaho agihuriye nibyo ntazane ubwana mu butabera ,ntamikino

  2. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Ubwo se azamusabira imbabazi gute ko ijambo mu rukiko rifitwe n’umushinjacyaha ndetse n’umucamanza ntaho agihuriye nibyo ntazane ubwana mu butabera ,ntamikino

  3. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Yemeye gushukwa nuriya murera atazi ko ntawe umureresaho ama…. Niyumve. Uriya Sabin ntamikino agira. Ni uwo kwamaganwa nabanyarwanda ntabwo yari akwiye guhemukira umugabo nkawe ashaka ruswa gusa. Ubu se tuvugeko abo bana Asigaye ariwe uri kubafasha kubaho?birababaje ibyumugambanyi

  4. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Yemeye gushukwa nuriya murera atazi ko ntawe umureresaho ama…. Niyumve. Uriya Sabin ntamikino agira. Ni uwo kwamaganwa nabanyarwanda ntabwo yari akwiye guhemukira umugabo nkawe ashaka ruswa gusa. Ubu se tuvugeko abo bana Asigaye ariwe uri kubafasha kubaho?birababaje ibyumugambanyi

  5. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Disi ubu nibwo atangiye kubonako bamushutse. Buriya na bwa bufasha yita buke nabwo burahagaze, ntazafungisha se ngo narangiza abashyire mu ka see , Sabin ntibazongera kuvugana. Mbega buriya abuze ayo acira nayo Amira. Buriya yatangiye kuzajya agenda muri quartier akebaguzwa kuko umuntu nka Ndimbati w’umu star kuriya abamukundaga bafata KABAHIZI nk’umwanzi igihe cyose bamuhemukira. Buriya ntiyemerewe kurenza saa kumi nebyiri atari mu rugo. Mbega buriya ahangayitse kurusha NDIMBATI ufunze ubwo simvuze ubuzima bubi abana be bagiye kubamo bakazabimubaza nibaca akenge.Kandi ntazababonera igisubizo cyatumye aheza se muri gereza.Mwibukeko uburyo bavutsemo bitaba bibareba ikingenzi aruko baba baravutse bakeneye kubaho Kandi neza.

  6. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Disi ubu nibwo atangiye kubonako bamushutse. Buriya na bwa bufasha yita buke nabwo burahagaze, ntazafungisha se ngo narangiza abashyire mu ka see , Sabin ntibazongera kuvugana. Mbega buriya abuze ayo acira nayo Amira. Buriya yatangiye kuzajya agenda muri quartier akebaguzwa kuko umuntu nka Ndimbati w’umu star kuriya abamukundaga bafata KABAHIZI nk’umwanzi igihe cyose bamuhemukira. Buriya ntiyemerewe kurenza saa kumi nebyiri atari mu rugo. Mbega buriya ahangayitse kurusha NDIMBATI ufunze ubwo simvuze ubuzima bubi abana be bagiye kubamo bakazabimubaza nibaca akenge.Kandi ntazababonera igisubizo cyatumye aheza se muri gereza.Mwibukeko uburyo bavutsemo bitaba bibareba ikingenzi aruko baba baravutse bakeneye kubaho Kandi neza.

  7. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    birakwiye ko ndimbat afungurwa gusa agafasha uwo babyaranye murakoze

  8. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    birakwiye ko ndimbat afungurwa gusa agafasha uwo babyaranye murakoze

  9. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Arko ubwo ndimbati muramuvuganira kubera arumustari abandi se kobafungwa bakabihanirwa bakoze nkibyo ndimbati yakoze noneho Leta ijye ibareka ngo abo babyaye batabura ubifasha bikazageza ryari se

  10. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Arko ubwo ndimbati muramuvuganira kubera arumustari abandi se kobafungwa bakabihanirwa bakoze nkibyo ndimbati yakoze noneho Leta ijye ibareka ngo abo babyaye batabura ubifasha bikazageza ryari se

  11. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Arko ubwo ndimbati muramuvuganira kubera arumustari abandi se kobafungwa bakabihanirwa bakoze nkibyo ndimbati yakoze noneho Leta ijye ibareka ngo abo babyaye batabura ubifasha bikazageza ryari se

  12. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Arko ubwo ndimbati muramuvuganira kubera arumustari abandi se kobafungwa bakabihanirwa bakoze nkibyo ndimbati yakoze noneho Leta ijye ibareka ngo abo babyaye batabura ubifasha bikazageza ryari se

  13. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Iyombimenya izanyuma waramufungishije uvugako Atagufasha Arikowibuke inezayakuguriye gusa witegure kuzasubiza Ibyabana bawe bazakubaza nibakura nahokumu sabira Imbabazi byo byibagirwe kuko Umushyira kukarubanda sicomedy warurimo gusa Imana izamurengera

  14. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Iyombimenya izanyuma waramufungishije uvugako Atagufasha Arikowibuke inezayakuguriye gusa witegure kuzasubiza Ibyabana bawe bazakubaza nibakura nahokumu sabira Imbabazi byo byibagirwe kuko Umushyira kukarubanda sicomedy warurimo gusa Imana izamurengera

  15. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Hagarara ubone ubundise ubona udakuze ntabuye natera ndimbati ndabizi rwose nange byambaho arko uriya mugore numunya makuru naba tindi rwose urusha sewumwana imbabazi aba ashaka nyina

  16. Kabahizi ‘wabyaranye’ na Ndimbati yatangaje ko yiteguye kumusabira imbabazi agafungurwa
    Hagarara ubone ubundise ubona udakuze ntabuye natera ndimbati ndabizi rwose nange byambaho arko uriya mugore numunya makuru naba tindi rwose urusha sewumwana imbabazi aba ashaka nyina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *