Tariki ya 20 Nzeri 1976, Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda, Mobutu Sese Seko wari Perezida w’icyitwaga Zaïre na Jean Baptiste Bagaza wari Perezida w’u Burundi bahuriye mu mujyi wa Gisenyi (ubu ni Rubavu).
Icyabahurije muri uyu mujyi uri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda ni ukugira ngo batangize Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, CEPGL (Communauté Economique des Pays des Grands Lacs), wahise ugira icyicaro muri uyu mujyi.
Impamvu zatumye aba Bakuru b’Ibihugu bose bemeranya gutangiza uyu muryango ni eshatu: ubufatanye mu by’ubukungu mu bihugu biwugize, gukaza umutekano mu karere ndetse no koroshya imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu biwugize.
Ibihugu byose byiyemeje guhurira hamwe bishingiye ku kuba bihana imbibi, kuba byari bifitanye umubano mwiza, abaturage bafite umuco ujya gusa ndetse no kuba bisangiye amateka amwe yo gutegekwa n’abakoloni b’Ababiligi.
Ku ruhande rw’u Rwanda na Zaïre (ubu ni Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo), aya masezerano yakurikiranye n’andi yasinyiwe i Kinshasa tariki ya 29 Kanama 1966 y’ubufatanye mu kubungabunga umutekano w’ibihugu byombi.
Inama itangiza CEPGL yakurikiranye n’izindi nama ibihugu binyamuryango byakoze zirimo iyabereye mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Kuboza 1976 ndese n’iyabereye i Kigali tariki ya 7 n’iya 8 Mutarama 1977.
Mu Kuboza 1976 bakoreye indi nama i Bukavu
CEPGL ifite ibigo biyishamikiyeho birimo banki ya BDGEL yashinzwe tariki ya 9 Nzeri 1977 mu mujyi wa Goma, igamije gutera inkunga y’amafaranga ibikorwa by’iterambere mu Karere, ikigo cya IRAZ gishinzwe gukora ubushakashatsi ku buhinzi n’ubworozi (gifite icyicaro mu mujyi wa Lubumbashi muri RDC),
Ikigo cya EGL gifite icyicaro mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, kikaba gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu karere ndetse n’ikindi kigo cya SINELAC nacyo gikwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, kiri mu mujyi wa Bukavu muri RDC.


