Abanyeshuri 7 bafashwe basambanira mu cyumba kimwe

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo muri Kenya mu gace ka Ndhiwa yataye muri yombi abanyeshuri 7 bo mu mashuri yisumbuye bakorera imibonano mpuzabitsina mu cyumba kimwe.
stude
Umutangabuhamya wabashije kubona aba bana avuga ko imyitwarire yagaragarijwe n’abo bana igihe bageraga muri iyo nzu byamuhamirije ko hari ikintu kidasanzwe baje kuyikoramo, agenzuye asanga ari inkozi z’ibibi.
Akomeza avuga ko aba banyeshuri bahuriye muri iyi nzu ku mugambi bari bapanze nyuma yo kuva ku mashuri atandukanye birukaniwe amafaranga y’ishuri.
Aba banyeshuri bivugwa ko babanje kujijisha abaturage bari bari muri iyo nyubako babanza kwigaba mu byumba bitandukanye ariko nyuma baza kwihuriza mu cyumba kimwe hagamijwe ubusambanyi.
Nyuma aya makuru ngo yaje kugera kuri polisi itabajwe n’abaturage,niko guhita batabwa muri yombi burizwa imodoka bakaba bategereje kugezwa imbere y’urukiko ngo rukore akazi karwo.
Komanda wa Polisi John Omusanga yemeje aya makuru, avuga ko aba banyeshuri bagomba gushyikirizwa ubutabera nyuma yo gukora iperereza ryimbitse ku cyaba kiri inyuma y’ayo mahano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *