Abaturage mu gace ka Lugari ho mu ntara ya Kakamega mu gihugu cya Kenya, baguye mu kantu nyuma y’uko imodoka enye zitandukanye zari zakodeshejwe ngo zijyane umurambo ku ruhukiro bw’ibitaro biri hafi aho, zose zapfuye mu buryo bw’amayobera.
Ku Cyumweru cyo ku wa 13 Nzeri, ni bwo umukambwe y’imyaka 88 y’amavuko witwa Kepha Abukusi yitabye Imana, biba ngombwa ko umuryango we ukora inama y’igitaraganya kugira ngo utegure imihango yo kumushyingura.
Muri uko gutegura kumushyingura, umuryango we wakodesheje imodoka ngo imutware ku buruhukiro bw’ibitaro bya Chebaiywa muri kariya gace ka Lugari.
Umurambo ukigezwa mu modoka, imodoka barayakije moteri yayo yanga kwaka mu buryo bw’amayobera.
Inkuru bifitanye isano:https://bwiza.com/?Ntibisanzwe-Umurambo-wasabye-amazi-yo-kunywa-mbere-yo-kururutswa-mu-mva
Umuryango wakodesheje indi modoka, umurambo ukiyigezwamo na yo yanga kwaka.
Uwitwa Evans Odari uri mu bagize umuryango wa nyakwigendera yabihamije agira ati: “Nyir’imodoka ya mbere yadufashije kubona indodoka, moteri yayo yanga kwaka nyuma y’uko yari imaze gushyirwamo lisansi kuri sitasiyo.”
Ibyari byabaye ku modoka ebyiri, byongeye kubaho ubwo imodoka ya gatatu n’iya kane zakodeshwaga. Imodoka yose umurambo wa Abukusi washyirwagamo yahitaga izima mu buryo bw’amayobera.
Odari yunzemo ati: “Mbere yo gushyira umurambo mu modoka twarasenze kugira ngo tugere ku buruhukiro bw’ibitaro amahoro, ariko tugenze nk’ibirometero bibiri imodoka ntiyongera gushobora kugenda.”
Amakuru avuga ko ubwo imodoka ya kabiri yakwamaga, batumije umukanishi ngo arebe ikibazo ifite gusa ntihagire na kimwe abona.
Bivugwa kandi ko ubwo umurambo wa nyakwigendera wavanwaga mu modoka abakuru bagasubika ibyo kumushyingura, imodoka yahise yaka ikava aho amahoro.
Mwishywa wa nyakwigendera Evans Odari, yasobanuye ko impamvu biriya bibazo byose byabayeho ari uko uwapfuye atashakaga kubavamo, ibyatumye basubiza umurambo mu rugo bagakora imihango ya gihanga kugira ngo nyakwigendera yemere kujya mu yindi Si.


