Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bageneye ubutumwa Munyakazi Sadate wambuwe inshingano zo kuyobora iyo kipe, bamushimira ku kuba yaratangije urugamba ruganisha ku gukemuka kw’ibibazo byari bimaze igihe byarabaye akarande mu kipe yabo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), rwafashe icyemezo cyo gusezerera Sadate Munyakazi na Komite ya Rayon Sports yose yari ayoboye.
Ni nyuma y’uruhuri rw’ibibazo byari bimaze igihe bivugwa muri Rayon Sports, byanatumye impande zitumvikanaga zihitamo kwiyambaza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Umukuru w’Igihigu yashinze Minisiteri ya Siporo na RGB gukurikirana ibibazo byari bimaze igihe muri Rayon Sports, mbere yo gutangaza umwanzuro wa nyuma uyu munsi.
Umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi aganira n’itangazamakuru yavuze ko Komite ya Munyakazi yananiwe kuzuza inshingano yahawe.
Ati: “Murabizi ko twahagaritse inzego zindi z’umuryango, dusigaho komite nyobozi kuko twifuzaga ko ishobora gukomeza kuba ikora ubuzima bw’umuryango […] ariko isesengura ryacu ryagaragaje ko inshingano twabahaye n’inshingano zisanzwe z’umuryango batashoboye kuzikora, ntabwo bashoboye guhuza umuryango ndetse ntibanashoboye no kudushyikiriza inyandiko zivuguruye nk’uko twari twabibasabye.”
Munyakazi Sadate mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yagaragaje ko yatangije urugendo ruganisha Rayon Sports ku byiza gusa ntabisogongereho. Yigereranyije na Musa uvugwa muri Bibiliya wakuye Abayisilaheli mu gihugu cya Misiri, gusa ntabashe kugerana na bo mu gihugu cy’isezerano.
Yagize ati: “Musa yambukije aba Israel inyanja itukura ariko we ntiyageze mu gihugu cy’isezerano, gusa yakirebesheje amaso ibyiza biri imbere. Nshimiye abo twafatanyije kubaka Rayon Sport y’umwuga kandi ikorera mu mucyo ntabwo byari byoroshye ariko byari bikwiye.”
Ni ubutumwa bwaherekejwe n’ibitekerezo bya benshi mu bamukurikira kuri Twitter bamushimiye ku bw’intambara iganisha aheza Rayon Sports yatangije.
Uwitwa Yussuf Sindiheba yagize ati: “Wa mugabo uri Inkotanyi cyane! Nukuri kandi uzakomeze ushyigikire ikipe! Ahazaza ntihashobora guhisha ukuri kbs. Kandi congz wakoze ibyo warushoboye.”
Uwitwa Haragirimana Jean we yagize ati: “Ntacyo utakoze muyobozi nge naragushyigikiye pe inzira warurimo ni nziza nubwo abakurwanya batayishimiye gusa utangije urugamba inzira utangije izakurizwa ntacyo nagushinja.”
Umuseke Parfait we yagize ati: “President hari ibyo nakubonyeho ntabonye ku bandi: kurwana kugera ku ndunduro, Kuvugisha ukuri ukerekana ibibazo ikipe ifite, Kurenganura Rayon Sports wisunze amategeko, wanagaragaje ko uzi gutegura urubanza. Warakoze cyane ubaye igitambo cy’iterambere rya Rayon.”
Byukusenge Athony yunzemo ati: “Sadate Uri Umugabo! Watangije urugamba rwiza. Abarayons twese tuzabikwibukiraho. Ibyo watangije bizakomeza kandi Rayon yacu izahoraho. Wahanganye n’abagabo bakomeye kandi batari beza, gusa ibyiza biri imbere. Imana ibe hafi ya Rayon sports!”
Cyakora cyo n’ubwo hari abasanga Munyakazi Sadate yararwaniriye Rayon Sports, hari abandi bakunzi benshi bishimiye igenda rye, ku buryo batanatinye kubigaragariza mu mihanda ya Kigali.












