Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga hari intambwe ikomeye ibihugu bimaze gutera mu kubahuriza ihame ry’uburinganire ry’abagabo n’abagore, gusa agashimangira ko nta gihugu na kimwe ku Isi kiragera ku buringanire nyabwo.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku munsi w’ejo, ubwo yagezaga ubutumwa ku nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye i New York muri Amerika ku ncuro ya 75.
Perezida Kagame yavuze ko nta gihugu na kimwe kiragera ku buringanire nyabwo, mu gihe hari ibihugu nka Iceland, Norvège, Finland na Suède byamaze gutera intambwe ikomeye mu kubahiriza ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore.
U Rwanda na rwo ruri mu bihugu biza imbere mu kubahiriza iryo hame, dore ko Raporo mpuzamahanga ku buringanire ya 2019 (The Global Gender Index) irushyira mu bihugu 10 bya mbere ku Isi.
Perezida Kagame yagize ati: “Mu myaka 25 ishize, Inama mpuzamahanga ku bagore y’i Beijing yashyizeho gahunda y’impinduka ku buringanire, ikomeje kutuyobora. Guha ubushobozi abagore byatumye twese tugira umutekano kandi dukira kurushaho, ariko uburinganire nyabwo ntabwo bwigeze bugerwaho mu gihugu icyo ari cyo cyose.”
Perezida Kagame yavuze ko nta terambere rishobora kubaho mu gihe habayeho ukwirengagiza igice kimwe cy’abantu.
Inteko rusange ya 75 y’Umuryango w’Abibumbye, yabaye ahanini hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi.
Perezida Kagame yavuze n’ubwo abagera kuri miliyoni imwe bamaze guhitanwa na kiriya cyorezo abandi benshi bakaba baracyanduye abandi kikabashora mu bukene, bidakwiye ko abantu biheba ngo bumve ko isi yabarangiriyeho, kuko hari izindi nzira zo guhangana n’icyorezo no kugitsinda.
Perezida Kagame yibukije kandi amahanga gukomeza kubahiriza amasezerano ibihugu byagiye byiyemeza mu rwego rwo kurwanya imihindagurikire y’ikirere, ashimangira ko nibyitabwaho bizagabanya ubushyuhe bukabije bw’Isi, bityo ibikorwa by’ubukungu byifashisha ikoranabuhanga bikarushaho kugenda neza no gutanga umusaruro.


