Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje rwafunze Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo uri muri 15 igize akarere ka Musanze.
RIB yavuze ko Gitifu Nsengimana akurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe.
Ibinyujije kuri Twitter yagize iti: ” RIB yafunze Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze ukurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake uwitwa Mbonimana Fidele, ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe.”
Amakuru avuga ko ku wa Mbere w’iki cyumweru Gitifu Nsengimana yasanze Mbonyimana ku ruganda rwenga inzoga za Mera neza ruri musantere ya Byangabo aho yakoreraga (ubusekirite) yanze ko aba ‘DASSO’ binjira ngo bagenzure iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ngo yahise amushyira mu modoka ye aho bapakira ibintu (butu) aramujyana.
Mu kugenda ngo urugi rwa butu rwaje kwifungura, Mbonyimana agwa mu muhanda arakomereka cyane.
Amakuru avuga ko uriya muntu yahise agwa muri koma, kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bya Ruhengeri.
RIB yavuze ko Gitifu Nsengimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busogo, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uyu muyobozi yafunzwe, mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwamaze no kumuhagarika ku mirimo, nk’uko Jeanine Nuwumuremyi ukayobora yabihamirije RBA.

4 Responses
RIB yafunze Gitifu watwaye sekirite muri butu y’imodoka ye bikamuviramo impanuka
abayobozi binzegozibanze? Nkubwo iyazakumugeza kumurenge yari kumugenzate?

bamugote na rubavu ariko aka karere rwose karimo ibibazo bikomeye bishingiye kumoko mukore les ENQUETTES kandi no mumirenge birimo