Umugabo witwa Habineza François wo mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe, mu gitondo cyo kuri uyu Gatatu yishwe atemaguwe n’umugore we wifatanyije n’abakobwa be batatu.
Habineza w’imyaka 43 y’amavuko, mu gitondo cyo ku wa mbere umugore we ndetse n’abana be batatu bamusanze mu murima aho yahingaga mu kagari ka Rwanteru, baramutemagura kugeza ashizemo umwuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa kariya kagari ka Rwanteru yabwiye Radiyo Rwanda dukesha iyi nkuru ko mu rugo rwa nyakwigendera hari hamaze igihe harangwamo amakimbirane yatumye aruhunga, akaba yari amaze amezi atanu aruhunze yaragiye kwinjira undi mugore.
Nyakwigendera Habineza yari amaranye imyaka 20 n’umugore we bari bafitanye abana batanu.
Magingo aya abagize uruhare mu iyicwa ry’uriya mugabo bamaze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, gusa umwe mu bakobwa yajyanwe kwa muganga nyuma yo gukomereka ubwo we na bagenzi be batemaguraga se.

6 Responses
Kirehe: Umugabo yishwe atemaguwe n’umugore n’abakobwa be
Ngaho umuhungu agashaka umwe muri bariya bakobwa!

Leta ishake uburyo yakoroshya amategeko arebana nabiriya byaha bikorerwa abashakanye.kuko igihugu gihomba byinshi.Reba nawe bakoze ibyaha none bagiye kuba umutwaro kuri leta ibatunga.

Ibibazo by’ingo z’iki gihe Ni hatari pe! Uwiteka ajye abireba!
Ariko Reta ntiyakogombye kugorana mugutandukanya abashakanye kuko iyo bitinze ngo Ni amakimbirane birangira havuyemo uwo bihitan!
Mana utwubakire Imiryango muzima pe!