Nyuma y’iminsi 100 agiye ku butegetsi, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 yatangaje ko atigeze avuga ko u Rwanda ari urwiyorobetsi gusa avuga andi magambo akomeye kuri iki gihugu kiri mu majyaruguru y’icyo ayoboye.
Ni igisubizo yatangiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, mu Ntara y’Ubutegetsi ya Gitega mu Burundi.
Perezida Ndayishimiye ati: “Njyewe sinigeze mvuga ko u Rwanda ari igihugu cy’icyiyorobetsi. Navuze ko u Burundi bwumvikana n’ibihugu bitari ibyiyorobetsi, ni ukuvuga ibihugu bitari ibyiyorobetsi ni byo tuzumvikana. Ibitwiyorobekaho, ntibikunda.”
Yabajije ati: “Wowe wagendana n’umugenzi, ngo tugiye gusangira agacupa, uzi yuko aza kugushyiriramo ishyano? Ugahita uvuga ngo ni sawa, ngo ni umugenzi, tujye gutemberana? Ngo ni uko we yakubwiye ngo tujye gutemberana, naho yaguteze umutego.”
Yavuze ko ahubwo icyo bazi ari uko, abanyabyaha b’u Rwanda iyo babafashe bahungiye mu Burundi, babasubiza u Rwanda. Ati: “Duhita tuzisubiza (inkozi z’ikibi nk’uko yabivuze) birazwi, turazisubiza n’amahanga areba.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yahinduye imvugo, avuga ko ariko batarabona Guverinoma y’u Rwanda yoherereza u Burundi abanyabyaha, ikaba impamvu ituma umubano w’ibihugu byombi ukomeza kuba mubi.
Yahereye aho maze abaza ati: “Nimutubwire, mumaze kubona kangahe [ko tubabona] barasubiza? Rero nibaza ko ibyo bitagoye. Biroroshye nibakore ibya kibanyi urebe ko bidakunda. Bihita bigenda neza.”
Yavuze ko abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bw’u Burundi mu 2015 n’abakoze ibindi byaha bari mu Rwanda. Ati: “Ingorane ziri ku kibazo cy’u Rwanda. Nta Murundi n’umwe utabizi, n’ikimenyimenyi uno munsi bamwe bahiritse ubutegetsi, bakica abantu, bagatwika inzu, bagatwika imodoka, n’ubu bibereye hariya mu Rwanda, bamerewe neza.”
Mu ntangiriro za Kanama 2020, ubwo Perezida Ndayishimiye yari yasuye Intara ya Kirundo, ni bwo yatangaje ko batifuza kubana n’ibihugu bikoresha uburyarya, by’ibyiyorobetsi, byashyize ihwa mu kirenge kugira ngo barikandagireho.
Ibyo bihugu Perezida Ndayishimiye yavuze ngo ni “ibisa n’ibyafashe bugwate impunzi z’Abarundi kugira ngo zihishire abasize bakoze amarorerwa mu 2015.
Aho hasigaye hibazwa ibyo bihugu uyu Mukuru w’Igihugu yashatse kuvuga, abasengura bashyira u Rwanda imbere muri byo. Gusa amaherezo Perezida Ndayishimiye ahakanye avuga ko atigeze aruvuga.

26 Responses
Sinigeze mvuga ko u Rwanda ari urwiyorobetsi_Perezida Ndayishimiye
yewee ubwo azahakana ko yise MAGUFULI umubyeyi we, na TANZAIA ngo ni murugo wagira ngo uburundi ni ntara ya tanzanis narumiwe njyewe

Uburundi buzagira umukuru w’igihugu ryari ko mbona uyu ntabwenge afite? arumva yabana na rusesabagina na fdrl hanyuma ngo u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abarundi bakoze ibyaha? baritwikiye barahunga rero.

Ahubwo x akurikirana ibya 2015 niwe wari president.
Noneho nawe natange abarundi bambutse muri genocide bakajya ibutare kwica abanyarwanda.sha uyu we uburundi ndabona ntaho abwerekeza kbs.

Ibisubizo biciriritse wagirango ari mukabare uyu ukwiye kubanza kwigishwa akamenya ubwenge atari ibyo azata uburundi mu munga nta qualité yubu president imurimo.

Ariko u Burundi bumfite ibibazo kuyoborwa n’aba bagabo kweri, ko atavuga ku bitero byaturutse I Burundi bitera za Nyabimata, Nyungwe. Ko atavuga Interahamwe ziri mu gisoda cy’u Burundi n’amazina yabo bahawe list guhera mu bari muri garde presidentiel. Ko atavuga uburyo bacumbukiye bagaha ibirwanisho inzira kuri FLN ija muri congo, Uburyo bakoranye n’U bugande mu guhungabanya umutekano w’U Rwanda.

Ekana nawe(….) rwox yabazwa byinshi

ariko iki kirego na Kabila yigeze kukiturega

Ariko birazwi ko interahamwe ziba muri Congo kwa Kabila, ubwo urumva yarega iki koko!

Ariko rero uyumugabo kuruhande rumwe aravuga ukuri niba hari aboboherereje urwanda narwo nirutere intambwe rubikore ariko nanone yibukeko abo avugako bahungiye murwanda bakoze amabi nabonye hamaze gutaha abarenga 1000 nashakishe murabo ntazaburamo abahinze babikoze

Our neighbors still have a long way to go and the only way to reduce on the journey,may God help them to find a visionary leader otherwise leaders like May cause more troubles.

Yabanje akohereza interahamwe zimurinze hariya I gitega mu magarama

ark ko ntamurundi washizeho comantaire nuko batazi gukotrsha imbugankotanyambaga?muramwihaye erega!ninde wumvise wavutse ari president harimpamvu avuga kuriya ntarira busema Bose bavuga ibyo bazi ntabiva mukirere.muceceke mwese ntabyo muzi

ibyo mubibarekekere kuko ntamu muru wigihugu wikigoryi ubaho