Ndayishimiye wari wasabye ko imitungo y’abayobozi igenzurwa yivuguruje

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wari umaze ukwezi asabye ko abayobozi bamurika imitungo yose bafite kugira ngo harebwe niba bataribye igihugu, yisubiyeho avuga ko byatwara igihe kirekire bikaba no kumena ibanga ry’umutungo bwite.

Tariki ya 23 Kanama 2020, Perezida Ndayishimiye wari kumwe n’abandi bayobozi mu masengesho yavuze ko kubera imigisha yose bakakuye, bakaba baremeye guhinduka, bagomba no kwerekana imitungo yabo yose kugira ngo harebwe niba nta byo bacishije ku ruhande.

Yagize ati: “Ntumire indongozi zose ko twese twiyemeje kugenda turi bashyashya duhindutse, ndagira mbasabe guhera ku munsi w’ejo mutangire gusuzuma imitungo yanyu yose mufite, kugira ngo muri ibyo byumweru bibiri bikurikira tube twarangije kubishyira ku murongo, tubishyikirize abashinjwe ubutabera babitubikire, nitwarangiza twongere tubereke ibyo dufite, barebe niba ntabyo twacishije ku ruhande.”

Ubusabe bwa Ndayishimiye bwagombaga gutangira kubahirizwa guhera tariki ya 24 Kanama 2020 gusa ntabwo byigeze bikorwa, ku mpamvu zitari zakamenyekanye.

Mu mvugo yo kwivuguruza yumvikanye mu kiganiro uyu Mukuru w’Igihugu yagiranye n’abanyamakuru ku wa 25 Nzeri 2020, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko yari yibeshye.

Kuri uyu Mukuru w’Igihugu, ngo yasanze kugenzura imitungo y’abayobozi byaba bitameze neza. Ngo hari abafite imitungo byatwara icyumweru kirenga batararangiza kuyibarura, ikindi kandi ngo imitungo y’umuntu ni ibanga.

Ati: “Uragura bya rukururana kandi waravutse utagira na mba! Bamwe bahita bakubaza ngo wabikuye hehe? Rero twebwe twasanze bidatunganye neza kuko ngo umuhini mushya utera amabavu ku buryo twasanze nk’umuntu umwe ashobora kumara nk’icyumweru atarabirangiza.”

Perezida Ndayishimiye yarivuguruje mu gihe kandi hari abaturage bari bishimiye ko imitungo y’abayobozi bose imenyekana, kuko hari ibikorwa bakeka ko byaba byaradindijwe n’inyerezwa ry’imitungo ya leta.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ndayishimiye wari wasabye ko imitungo y’abayobozi igenzurwa yivuguruje
    Uyu muperezida arasekeje pe. Abarundi mufite perezida ufite parapara rwose.

  2. Ndayishimiye wari wasabye ko imitungo y’abayobozi igenzurwa yivuguruje
    Uyu muperezida arasekeje pe. Abarundi mufite perezida ufite parapara rwose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *