Umunya Uruguay, Luis Suarez uherutse kujugunwa na FC Barcelona, kuri uyu wa 27 Nzeri 2020, yatangiye gushimisha abakunzi b’ikipe ya Atletico Madrid iherutse kumugura.
Uyu rutahizamu yigaragaje bikomeye mu mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere (La Liga) wahuje iyi kipe y’i Madrid na Granada, aho yagize uruhare mu bitego bibiri birimo igitego yatsinze ku munota wa 85, icyo ku munota wa 93 n’umupira uvamo igitego yahaye Marcos Llorente ku munota wa 72 w’umukino.
Umukino wose warangiye, Atletico Madrid itsinze Granada ibitego 6 kuri 1. Ibitego by’ikipe nshya ya Suarez byatsinzwe n’abandi barimo Diego Costa ku munota wa 9, Angel Correa ku munota wa 47 na Joao Felix ku munota wa 65. Icy’impozamarira cya Granada cyatsinzwe na Jorge Molina ku munota wa 87.
FC Barcelona yasezeye kuri Luis Suarez wari umaze imyaka 6 ayikinira, ku wa 24 Nzeri 2020. Ku munsi wakurikiyeho, Atletico Madrid yemwemeje nk’umukinnyi wayo mushya.
Gusezererwa kwa Suarez muri FC Barcelona ntabwo kwashimishije abakunzi b’umupira w’amaguru bitewe n’uburyo yitangiye iyi kipe, akayifasha gutwara ibikombe byinshi, afatanyije n’abarimo Lionel Messi ku nshingano zo gutaha izamu.
Ni aho abarimo Lionel Messi, Neymar Jr n’abandi bemeje ko uyu mukinnyi mugenzi wabo asa n’ujugunwe. Ngo bitewe n’ibyo yakoreye ikipe, ntiyagombaga gusezererwa kuriya. Gusa nyirubwite mu butumwa yatanze, yavuze ko FC Barcelona izamuhora ku mutima, kandi izakomeza kumubera mu rugo.

