Dore ibanga ku bakobwa baca imyeyo (gukuna) bakuze

Sangiza iyi nkuru

Tumaze gusanga abakobwa benshi bakurira mu miryango itabitaho bikaba ngobwa ko bakura badakunnye/ badaciye imyeyo kandi abagabo babikunda cyane muri iki gihe, twahisemo kubashakira igisubizo kugirango nawe mukuru ubashe gushimisha umugabo wawe
Benshi bagiye batubaza niba gukuna ukuze byakunda kuko hari benshi batagiye babona ayo mahirwe,
kuna
Ibi byatumye dukora ubushakashatsi butandukanye ariko ahanini twifashishije aba mama bakuze bagiye baca muri ibyo byose.
Nyuma yo gushakisha bihagije twaje gusanga gukuna ukagwiza bishoboka ku myaka yose waba ufite.
Reka nkwereke umuti: iyo wamaze gukura kandi ucyeneye imyeyo uzashake ibibabi by’agati kitwa Umukonora, hanyuma ifu y’ibyo bibabi cyangwa se ibyo bibabi ubwabyo uzabifate ushyiremo amavuta y’inka akuze ubundi uwukoreshe ubyutse mu gitondo hakiri kare.
Uyu muti uwukoresha kabiri ku munsi kandi udasiba, ku ntangiriro urababara kuko nyine ari umuti ariko nyuma y’iminsi micye uramenyera kugirango umweyo wawe utagucika ukinotora ugatanga abisuganya kubyuka na nijoro, ubwo kubakuru murumva icyo mvuze.
Ku kibazo cyo kumenya niba ukuna ashobora kubonana n’umugabo, nakubwira ko mwabonana nta kibazo.
ikindi kibazo cy’amatsiko abakobwa bakunda guhura nacyo, bibaza ahantu bakurura berekeza?
Bamwe bakunze kubikora bakurura bajyana hasi baganisha ku kibuno cyangwa bagakurura bajyana hejuru biyerekezaho.
Ubundi gukuna kwiza n’ugufata imyeyo yawe ugakurura ujyana hepfo.
Uretse ibyo dore ibindi wakwifashisha ukuna
Ibikunisho 4 wifashisha muri iki gikorwa:
1. Intobo z’ibitoborwa
2.Amavuta y’inka (niyo yaba adakuze)
3.Akatsi bita gutwi kumwe
4. Agati bita umukonora (utubabi twako) si ibi gusa ariko ibi 4 byagufasha gukora neza uyu muhango (gukuna).
Ese Gukuna bikorwa bite?
Uri mu muhango wo gukuna afata intobo z’ibitoborwa akazotsa (azivumbitse mu ziko), iyo zimaze gushya ugakuramo ubuhwa bwazo ukavanga n’amavuta y’inka mu kantu gafite isuku (agacupa) Ushobora no gukoresha kimwe muri biriya byatsi bivanze n’amavuta y’inka!
Mu gihe ibyo byatsi cyangwa ibimera bitabashije kuboneka ukoresha amavuta y’inka akuze ukayakoresha mu gitondo kare na nimugoroba abandi bamaze gusinzira wirinda ko hari uwakumva ibyo ukora, ugakurura imishino uganisha epfo nk’uko byatangajwe haruguru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamakazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

24 Responses

  1. Dore ibanga ku bakobwa baca imyeyo (gukuna) bakuze
    kbx murarenze nnex ushobora guca imyeyo ukazageza ryari?

  2. Dore ibanga ku bakobwa baca imyeyo (gukuna) bakuze
    kbx murarenze nnex ushobora guca imyeyo ukazageza ryari?

  3. Dore ibanga ku bakobwa baca imyeyo (gukuna) bakuze
    Exe umuntu utarabikoze haringaruka bimugiraho?Exe umuntu akurura utuhe turihe? Murakoze

  4. Dore ibanga ku bakobwa baca imyeyo (gukuna) bakuze
    Exe umuntu utarabikoze haringaruka bimugiraho?Exe umuntu akurura utuhe turihe? Murakoze

  5. Dore ibanga ku bakobwa baca imyeyo (gukuna) bakuze
    Exe umuntu utarabikoze haringaruka bimugiraho?Exe umuntu akurura utuhe turihe? Murakoze

  6. Dore ibanga ku bakobwa baca imyeyo (gukuna) bakuze
    Exe umuntu utarabikoze haringaruka bimugiraho?Exe umuntu akurura utuhe turihe? Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *