Rusizi: Ikibazo cy’ibura ry’amazi meza kiri hafi kubonerwa igisubizo kirambye

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi bavuga ko bakivoma amazi mabi yo mu mibande akabagiraho ingaruka nyinshi zirimo indwara z’inzoka zo mu nda cyane cyane ku abaturage bose basabwa isuku ihagije, ubuyobozi bukavuga ko mu mezi atarenga 3 iki kibazo kizaba cyakemutse.

Ubwo Bwiza.com yasuraga abo muri santere y’ubucuruzi ya Nyampanga, bayitangarije ko ikibazo cy’amazi bakimaranye igihe kandi kibabera imbogamizi cyane ku isuku,ariko ko muri iyi santere hari hashize iminsi mike babona imiyoboro y’amazi meza irimo icukurwa, bavuga ko, bakurikije ibyo babwirwa n’ubuyobozi kuri uyu muyoboro,ngo bitarenga ukwezi kwa 12 uyu mwaka,aya mazi azaba yabagezeho.

Mukamana Jeanne ucururiza kuri iyi santere y’ubucuruzi yagize ati: ’’Ikibazo cy’amazi meza cyo cyatubereye ingorabahizi rwose binatewe n’uko mu bihe by’izuba ryinshi amazi yo mu masoko agabanuka kandi ari yo tuba ducungiyeho,kujya kuyavoma na bwo bigasaba abafite ingufu,abakuze bigasaba ko bayagura ku mafaranga 150 ku ijerikani imwe atari na meza agatera abana bacu uburwayi bw’inzoka zo mu nda, kuri iyi santere y’ubucuruzi na ho kutagira amazi meza bikaba ibibazo, byose biratugoye cyane.’’

Yarakomeje ati: ’’Kuba santere y’ubucuruzi nk’iyi idafite amazi meza, mu baturage na ho akaba ntayo mu bihe nk’ibi bya COVID-19 dusabwa kugira isuku birushijeho, ni ibibazo bikomeye cyane, ariko turabona bacukura imiyoboro y’amazi n’abayobozi batubwiye ko bitarenga mu kuboza uyu mwaka tuzaba tuyabonye, turategereje.’’

Bavuga ko kubona amazi meza bizabarinda indwara zituruka ku isuku nke zabatangishaga amafaranga menshi mu bigo nderabuzima kuko no kuyanywa atetse bamwe bibagora kubera n’ibura ry’ibicanwa ritaboroheye,bakizeza kuzayabungabunga nabageraho kuko bazaba bayabonye bayakeneye cyane kuko n’abanywa ay’imvura mu gihe cyayo bavuga ko abagwa nabi.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’uyu Murenge, Iyakaremye Jean Pierre, avuga ko ibura ry’amazi meza mu midugudu myinshi y’uyu murenge,uretse n’ibibazo by’isuku nke byateraga n’isiba mu ishuri cyangwa ikerererwa ry’abana bagiye kuvoma mu gihe amashuri yabaga akora, n’ubu itangira ry’amashuri ryitegurwa ikaba yaba imwe mu mbogamizi, ariko ko ku bufatanye n’Akarere na World Vision hari imiyoboro 2 irimo ikorwa izanyura muri uyu murenge izabikemura.

Ati: ’’Nko mu kagari ka Cyingwa hari imidugudu 2 itagiraga amazi meza na mba, utugari twa Hangabashi na Gahungeri na two yari make cyane kubera umuyoboro w’amazi uturuka mu murenge wa Gashonga wazanaga make cyane, ariko ubu hari gukorwa umuyoboro wa Gashonga-Gitambi uzayatanga mu tugari twa Gahungeri na Hangabashi, n’undi uturuka mu murenge wa Nkungu ukinjira mu kagari ka Cyingwa katagiraga amazi meza,ugakomereza mu ka Masesha,ukazayageza muri utwo tugari twombi.’’

Yemeza ko bitarenze ukuboza uyu mwaka abatayafite muri uyu murenge bose bazaba bayabonye, bavoma hafi, bagasezerera adatunganije yabateraga ibibazo byinshi,agasaba abaturage kuzayitaho nabageraho,abangiza ibikorwa remezo nk’ibi bakazahagurukirwa kuko bitwara byinshi kandi biba bikenewe na bose.

Abaturage bagera kuri 72,8% ni bo bagerwaho n’amazi meza mu karere ka Rusizi nk’uko bivugwa n’umukozi ubishinzwe Uwihanganye Népo,imirenge kugeza ubu yari igifite ikibazo cy’ingutu cy’amazi meza ikaba Mururu, Bweyeye, Gikundamvura, Nyakabuye, Butare, Muganza,Bugarama, Gitambi na Mururu bikazarangirana n’Ukuboza uyu mwaka, iyi yindi ikazaba iyabonye muri Kamena umwaka utaha, nirangira yose,hafi 90% by’Abanyarusizi ngo bazaba bagerwaho n’amazi meza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *