Urukiko rwakatiye murumuna wa Gen. Nyamvumba imyaka 6 n’ihazabu y’arenga miliyari 21 RWF

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye murumuna wa Gen. Patrick Nyamvumba witwa Robert Nyamvumba igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 21.6.

Ni nyuma y’aho ahamwe n’icyaha cyo gusaba indonke y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 7.2, umunya-Espagne witwa Javier Elizalde watsindiye isoko ryo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ryari rifite agaciro ka miliyari 72 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko iyi ndonke Robert Nyamvumba yayisabye ubwo yari umukozi muri Minisiteri y’Ibikorweremezo, icyo gihe akaba yari ashinzwe ibijyanye n’ingufu.

Gusa we yireguye ahakana ko yatse indonke, ahubwo avuga ko amafaranga yasabye Javier Elizalde ari ayo kumuhuza n’uwitwa Niyomugabo Jean Damascene (nyir’uruganda rwa Master Steel) wagombaga kwihutisha dosiye y’uyu munya-Espagne.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gukatira Robert Nyamvumba nyuma yo gusanga ibyo Ubushinjacyaha bumurega bifite ishingiro, ibyo yireguza nta shingiro bifite.

Hashingiwe ku biteganywa n’amategeko, Robert Nyamvumba yahawe iminsi 30 yo kujurira.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Urukiko rwakatiye murumuna wa Gen. Nyamvumba imyaka 6 n’ihazabu y’arenga miliyari 21 RWF
    Biteye ubwoba kurya Ruswa ya 7.2 billions FRW.RUSWA ni kimwe mu bibazo byinshi byangiza ISI.Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe?Umuti w’ibibazo byose byananiye abantu,tuwusanga muli Bibiliya,kandi uwo muti urizewe cyane kuko watanzwe n’Imana yaturemye.Yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi igakuraho n’ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Nguwo UMUTI rukumbi w’ibibazo byose biri mu isi.Gutinda siko guhera.

  2. Urukiko rwakatiye murumuna wa Gen. Nyamvumba imyaka 6 n’ihazabu y’arenga miliyari 21 RWF
    Biteye ubwoba kurya Ruswa ya 7.2 billions FRW.RUSWA ni kimwe mu bibazo byinshi byangiza ISI.Imibare ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo “kurwanya ruswa” (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo bayirya.Amaherezo azaba ayahe?Umuti w’ibibazo byose byananiye abantu,tuwusanga muli Bibiliya,kandi uwo muti urizewe cyane kuko watanzwe n’Imana yaturemye.Yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi igakuraho n’ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Nguwo UMUTI rukumbi w’ibibazo byose biri mu isi.Gutinda siko guhera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *