Umubiri wa Sayali Kapase w’imyaka 13 na musaza we Siddhant Kapase ukomeje gutangaza benshi nyuma y’uko wibasiwe n’indwara ya “lamellaire Ichtyose” yatumye uruhu rwabo rukomeza gusa n’urw’inzoka.

Ubu burwayi ngo bukaba bwarabafashe mu myaka ishize bakaba baragerageje kwivuza hose ariko bakaba batarakira, gusa ngo abaganga bakomeje gukora ibishoboka byose babaha imiti itandukanye yiganjemo isabune bazajya bisiga inshuro 3 ku munsi.
Sayali Kapese avuga ko ababajwe n’uko uruhu rwabo rumeze kuko bigoranye no kuba babona akazi dore ko bari bakiga.

Yagize ati” Ndatangara iyo nirebye mu ndorerwamo .Nongera gutangara iyo nongeye iyo mbonye Imana yaratumye tumera gutya,nateganyaga kuba umucungamutungo natangara mbonye uwampa akazi n’ubu buryo mbayemo”.
Santosh Ramchandra ise w’aba bana , avuga ko atigeze abashyira mu kato nk’uko abababonye babyifuza ngo hato batanduza abandi, ahubwo ngo arushaho kubatembereza hose kuko ari abantu atari inyamaswa icyo yifuza n’ukobona bavurwa bagalkira gusa.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


