Umuryango wa Juvenal Habyarimana wabaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ushyigikiye Umukongomani Dr. Denis Mukwege ushaka gukurikirana ibya raporo inengwa na leta y’u Rwanda.
Iyi ni “Rapport Mapping’ imaze imyaka 10 ishyizwe ku mugaragaro na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ikaba ivuga ku byaha bikomeye byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo z’amahanga zirimo iz’u Rwanda mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo hagati y’1993 n’2003.
Dr. Mukwege yifashishije iyi raporo, yasabye ko hakorwa iperereza ku bakoze ibi byaha, bakagezwa mu butabera. Muri bo, yavuze ingabo z’u Rwanda (ashinja ubwicanyi) gusa leta y’u Rwanda yavuze ko ibyo avuga ari ibinyoma byagizwemo uruhare n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe yigeze kubitangariza kuri RBA tariki ya 18 Nyakanga 2020.
Ubutumwa bw’umuryango wa Habyarimana bushyigikira Dr. Mukwege, wabutanze ubwo iyi raporo yari imaze imyaka 10 igiye ahagaragara, tariki ya 1 Ukwakira 2020.
Uyu muryango nk’uko bigaragara mu nkuru ya Actualite.CD ushimira Dr. Mukwege “ubushake yagize mu gushaka ukuri n’ubutabera nyuma y’amakimbirane y’abitwaje intwaro yaranze RDC n’Akarere k’Ibiyaga Bigari.”
Umuryango wa Habyarimana uhagarariwe n’umugore we, Agathe Kanziga kuri uwo munsi wagize uti: “Nyuma y’ibyavuzwe na muganga watwaye igihembo cya Nobel, twebwe umuryango wa nyakwigendera Perezida Juvenal Habyarimana turamushyigikiye. Umuryango wacu […] ushishikazwa no gushakisha ukuri ndetse n’ubutabera kandi wemera ko ari byo shingiro ryonyine ry’amahoro n’ubwiyunge nyakuri kandi burambye mu Karere.”
Rapport Mapping yagiye ahagaragara tariki ya 1 Ukwakira 2010, nyuma y’umwaka yari imaze itegurwa. Ni igitabo cy’amapaji 562 kivuga ku byaba bikomeye byakorewe ku butaka bwa RDC mu myaka 10 (1993-2003) byerekeye ihonyora ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubujura bw’amabuye y’agaciro.

