Ku isabukuru y’amavuko y’icyamamare mu muziki Diamond Platinumz, umubyeyi we Sanura Sandra uzwi nka Mama Dangote yamusabye kurongora undi mugore.
Ni ubutumwa yatanze mu kiganiro yagiranye na Wasafi, agaragaza impungenge ko ashobora gupfa umuhungu we atarazana undi mugore.
Mama Dangote yagize ati: “Icyo Nsenga cyane ni uko umuhungu wanjye yarongora umugore, wita ku muryango, umugore mwiza. Mu by’ukuri ndamusengera ngo arongore ntarapfa.”
Nk’uko uyu mubyeyi abitangaza, Diamond Platinumz yavutse tariki ya 2 Ukwakira 1990. Ngo ntabwo afite imyaka 31 y’amavuko nk’uko imbuga nka Wikipedia zibigaragaza.
Uyu muhanzi azwiho gukundana n’abakobwa benshi muri aka Karere, cyane cyane iwabo muri Tanzania. Hari abo bashakanye barimo Umugandekazi Zari Hassan babyaranye abana babiri ndetse n’Umunyakenya, Tanasha Donna babyaranye umwana umwe.
Aba bombi batandukanye na Diamond bamushinja amakosa arimo kubaca inyuma n’agasuzuguro.

