Umukuru wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yongeye gutegura urugendo rwo kujya mu mujyi wa Goma rwo kwitegura inama y’Abakuru b’Ibihugu izifashisha ikoranabuhanga rya ‘video-conference’, nyuma yo kurusubika kenshi.
Aya makuru yemejwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru umujyi wa Goma uherereyemo, Carly Nzanzu Kazivita mu nama y’akanama k’intara yabereye mu mujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa 3 Ukwakira 2020.
Umuvugizi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Jean Bosco Sebishimbo mu nkuru ya 7 Sur 7 yagize ati: “Guverineri w’Intara yatangaje ko Umukuru w’Igihugu agiye kuza. Abaturage bose barasabwa kumwitegurana urugwiro.”
N’ubwo Guverineri Nzanzu yemeje iby’uru rugendo, ntabwo itariki iramenyekana, gusa ngo ni hagati y’ejo tariki ya 5 n’10 Ukwakira 2020.
Iyi Nama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yagombaga kuba tariki ya 13 Nzeri 2020, isubikwa mu buryo butunguranye. Yaje kwimurirwa kuri tariki ya 20 Nzeri ariko nabwo ntiyaba, Minisitiri w’Umubanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzeza atangaza ko izifashisha ikoranabuhanga mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Izi nshuro zombi, Felix Tshisekedi watumije iyi nama yagombaga kuba yageze i Goma. Gusa nyuma y’aho yasubikiwe bwa kabiri, yakomeje umugambi wo kujya i Goma tariki ya 20 Nzeri ariko indege ye yari imaze iminota mike ihagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, yagize ikibazo cya moteri, isubirayo igitaraganya.
Urugendo rwe rwimuriwe kuri tariki ya 22 Nzeri 2020 ariko nabwo ibyarwo ntibyashobotse, bitewe n’impamvu zitigeze zimenyekana.

