Tshisekedi yoherereje Ndayishimiye ubutumwa yari agenewe mu nama y’i Goma

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi kuri uyu wa 4 Ukwakira 2020 yohereje intumwa mu Burundi kugira ngo igeze kuri Perezida Evariste Ndayishimiye ubutumwa igihugu cye cyari kigenewe mu nama yagombaga guhuriza Abakuru b’Ibihugu by’Akarere mu mujyi wa Goma.

Iyi ntumwa ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzeza uragirira mu Burundi uruzinduko rw’iminsi ibiri. Yakiriwe n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Isidore Ntirampeba, mbere y’uko ahura na mugenzi we bahuje inshingano, Albert Shingiro.

Minisitiri agomba kubonana na Perezida Ndayishimiye, akamugezaho ubutumwa yahawe na Perezida Tshisekedi ngo abumugezaho.

Minisitiri Tumba yoherejwe mu Burundi nyuma y’iminsi 9 Perezida Ndayishimiye asobanuye impamvu Guverinoma ye yatangaje ko itazabona umwanya wo kwitabira inama yagombaga kubera i Goma, igasubikwa inshuro ebyiri.

Hari tariki ya 25 Nzeri 2020, Perezida Ndayishimiye abwira itangazamakuru ko yemeranyije na Tshisekedi ko azamwoherereza Minisitiri Tumba akamugezaho ubutumwa igihugu cye cyari kigenewe.

Tariki ya 12 Nzeri 2020 ni bwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi yandikiye RDC iyimenyesha ko itazitabira iyi nama yaburaga amasaha make ngo ibe tariki ya 13 Nzeri. Gusa bitewe n’izindi mpamvu zitavuzweho rumwe, ntabwo yabaye. Byabaye ngombwa ko yimurirwa tariki ya 20 nabwo ntibyakunda, ubu hategerejwe undi munsi.

Gusa mu gihe iyi nama yaba, hazifashishwa ikoranabuhanga rya video-conference mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 nk’uko Minisitiri Marie Tumba Nzeza yabitangaje tariki ya 17 Nzeri 2020.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *