Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Nzeri kikarangira tariki ya 4 Ukwakira 2020, cyaranzwe n’amakuru atandukanye ariko turibanda ku byiciro bine: politiki, ububanyi n’amahanga, ubutabera, umutekano, imikino n’imyidagaduro.
Perezida Kagame yasubije abashaka gufata ubutegetsi nk’uko Inkotanyi zabigenje
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame tariki ya 28 Nzeri 2020, yayoboye inama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, atanga ubutumwa burimo ubwo yageneye abarwanya ubutegetsi.
Umukuru w’Igihugu yahaye ikaze Abanyarwanda baba mu mahanga bashaka gutaha, avuga ko ariko bitashobokera abashaka gutaha babanje gutanga amabwiriza. Yakomoje no ku bavuga ko bazinjira mu gihugu babanje gushoza urugamba rw’amasasu nk’uko ingabo za RPA zabigenje. Ngo ntibyabakundira kuko bisaba kuba uri mu kuri.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko yafashe abarwanyi ba RED Tabara irwanya ubutegetsi bw’u Burundi
Bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryo ku wa 29 Nzeri 2020, rivuga ko abarwanyi bafashwe ari 19, bari bahungiye mu Rwanda nyuma yo kugaba igitero mu Burundi.
Minisiteri y’Ingabo yatanze ubu butumwa nyuma y’aho Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye yari yatangaje ko hari amabandi yagabye igitero muri Komini ya Kabarore aturutse mu Rwanda, arangije yongera guhungirayo. Yasabaga leta y’u Rwanda ko yababashyikiriza.
Minisitiri Biruta yavuze ku ibwiriza ry’u Burundi ryo kohereza abasize bakoreyeyo ibyaha
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yatangarije Jeune Afrique ko kuba leta y’u Burundi isaba u Rwanda kuyoherereza abasize bakoze ibyaha mu 2015 birimo no kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunzia, atari cyo gisubizo cyiza.
Minisitiri Dr. Vincent Biruta yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wakongera kuba mwiza, hatabanje gutanga amabwiriza y’icyo gukora.
Minisitiri Biruta yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu izahura ry’umubano warwo n’u Burundi, rukifatanya n’imiryango mpuzamahanga mu gushaka icyatuma u Burundi butekana.
Urukiko rwo mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga Felicien aburanishirizwa i Arusha
Nyuma y’amezi ane Kabuga Felicien ukurikiranweho uruhare muri jenoside afatiwe i Paris mu Bufaransa, Urukiko Rusesa imanza tariki ya 1 Ukwakira 2020 rwemeje ko uyu musaza agomba koherezwa i Arusha, akaburanishwa n’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), IRMCT.
Ni mu gihe abanyamategeko be bifuzaga ko bitewe n’intege nke z’ubusaza z’umukiriya wabo, yaburanishirizwa mu Bufaransa yafatiwe.
Mu gihe Kabuga Felicien ataroherezwa i Arusha muri uku kwezi, urwego rwa IRMCT rwashyizeho abacamanza bazamuburanisha bayobowe n’umunya-Scotland, Iain Bonomy. Abandi ni Graciela Susana Gatti Santana ukomoka muri Uruguay na Elizabeth Ibanda Nahamya wo muri Uganda.
Inzego zose z’ubuyobozi muri ADEPR zaregujwe
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyahagaritse abayobozi bakuru mu itorero rya ADEPR nyuma y’ibibazo bitandukanye byari bimazemo igihe, birimo imiyoborere mibi n’amakimbirane.
RGB yafashe iki cyemezo tariki ya 2 Ukwakira 2020. Inzego yeguje zirimo: Komite Nyobozi, Inama y’Ubuyobozi, Inteko Rusange na Komite Nkemurampaka; ku bw’inyungu z’itorero n’abanyamuryango baryo nk’uko Dr. Usta Kayitesi uyoboye uru rwego.
Hon. Bamporiki yagereranyije injyana y’ibishegu nk’ishyano u Rwanda rwagushije
Muri iki gihe, abahanzi benshi badukiriye gukora indirimbo zirimo ubutumwa buganisha ku busambanyi nk’uko abenshi babisengura, ku buryo byateje impaka n’impungenge mu muryango nyarwanda.
Byatumye Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard agira icyo abivugaho tariki ya 29 Nzeri mu kiganiro yagiriye kuri Radio 10.
Hon. Bamporiki yagereranyije ibi bihangano n’ishyano u Rwanda rwagushije, ndetse ngo uwabikoraga mbere bamufataga nk’umusazi.
Yibukije abahanzi uruhare bafite mu guteza imbere umuco, cyane ko bakurikirwa n’umubare munini w’Abanyarwanda, anenga abakomeje gukora bene ibi bihangano byangiza iyo mbaga yose.
IMIKINO
Minisiteri ya Siporo tariki ya 28 Nzeri 2020 yatangaje ko imyitozo n’ibindi bikorwa bya siporo bisubukuwe guhera uwo munsi, gusa isaba ko abagiye kubikora babanza kubisabira uburenganzira.
Ibi bikorwa byasubukuwe nyuma yo gusuzuma ingamba amashyirahamwe y’imikino atandukanye yaragarije iyi Minisiteri, zerekana uburyo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bizashoboka.
Ibi bikorwa bikomorewe nyuma y’amezi atandatu. Byahagaritswe kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.
Uwahoze ari umugore wa Safi Madiba yambitswe impeta n’umusore bakundana
Amakuru yakwirakwiye mu cyumweru gishize yavugaga ko Judith Niyonizera wabaye umugore w’umuhanzi Safi Madiba, yambitswe impeta n’umusore basigaye bakundana.
Ni nyuma y’aho hari amafoto Judith yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, bivugwa ko yari amaze iminsi atemberana n’uyu musore mu duce dutandukanye mu gihugu.
Judith yaje kugaragara ku yindi foto yambaye impeta, bihwihwiswa ko yaba yarayambitswe n’uyu musore babanye mu rukundo nyuma yo gutandukana na Safi bananiwe guhuza nk’umugore n’umugabo.


