Dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo_Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame arashishikariza abarimu ubufatanye mu gufungura amashuri kugira ngo abana bige mu mudendezo.

Ni ijambo rikubiye mu butumwa bw’Umukuru w’Igihugu ku munsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, wizihizwa tariki ya 5 Ukwakira buri mwaka.

Perezida Kagame yagize ati: “Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye. Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira servisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo.”

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga byabaye mu buryo butamenyerewe bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse amasomo kuva muri Werurwe 2020. Gusa inshingano za bamwe mu barimu ntizigeze zihagarara kuko bakomeje gutanga ubumenyi binyuze mu nzira zirimo itangazamakuru.

Hari abandi barimu bari kugira uruhare runini mu myiteguro y’isubukurwa ry’amasomo mu bihe bya vuba. Abo basura ibikorwa by’ubwubatsi bw’ibyumba by’amashuri, abandi bategura amasomo bazatanga igihe cyo kwiga kigeze.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo_Perezida Kagame
    Murahoneza,twishimiyeko umukuru w’igihugu azirikana abarezi.

  2. Dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo_Perezida Kagame
    Murahoneza,twishimiyeko umukuru w’igihugu azirikana abarezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *