Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere, abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda basuye ikipe ya APR FC i Shyorongi aho ikorera imyitozo, babashimira uko bitwaye mu mwaka ushize w’imikino ndetse banabibutsa intego nshya ikipe yihaye mu mwaka utaha.
Abasuye APR FC bari bayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, n’Umugenzuzi mukuru wa RDF akaba na Perezida wa APR FC, Lt Gen Jacques Musemakweli.
Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubarak Muganga niwe wahaye ikaze abo bashyitsi, aboneraho gusobanura abatoza bose umwe kuri umwe ndetse anabereka umutoza mushya wungirije unashinzwe kongerera imbaraga abakinnyi, Pablo Morchón.
Gen. Muganga yasobanuriye abamukuriye abakinnyi bashya batandatu APR yongereyemo, kugira ngo izabashe kugera ku ntego yihaye umwaka utaha w’imikino wa 2020/21.
Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye umwaka ushize w’imikino by’umwihariko shampiyona batwaye badatsinzwe mu mikino 23, abasezeranya ko bazakomeza kubashyigikira ndetse ko banabafitiye icyizere ko bazageza ikipe y’ingabo z’igihugu ku ntego yihaye yo kugera mu matsinda ya CAF Champions league, gutwara igikombe cya CECAFA Kagame Cup ndetse no kwegukana ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.
Ati: ”Umwaka ushize nari mbafitiye icyizere kinshi kuko muri intoranywa zazanywe zibanje kwigwaho neza, uko imikino yagendaga yiyongera nakiraga amakuru y’uko mukomeje kwitwara kugeza ku mukino wa 23 ubwo COVID-19 yadukomaga mu nkokora imikino igahagarikwa.”
“N’iyo idahagarikwa twari dufite icyizere ko mwari gusoza shampiyona yose mudatsinzwe kuko amakipe akomeye yose mwari mwayazengurutse.”
Yunzemo ati: “Iriya kipe yitwaye neza umwaka ushize ubu twongeyemo amaraso mashya, ni abakinnyi b’abahanga kandi twazanye tubizeye ko hari byinshi bazongera, twizeye ko muzaduhesha ishema mukagera mu matsinda ya Champions league kuko birashoboka cyane.”
Yibukije abakinnyi ko icya mbere ari ukwigirira icyizere ko bishoboka, bakiha intego bumva ko ikipe yose bahuye bagomba kuyisezerera.
Yakomeje ati: “Mbafitiye icyizere ko tuzagerayo ahasigaye ni ugukora tugashyira mu bikorwa intego twiyemeje.”
APR FC yatangiye imyitozo ku cyumweru, yitegura umwaka utaha w’imikino.










Amafoto: Ntare Julius



2 Responses
Gen. Kazura na Musemakweli basuye APR FC (Amafoto)
ikipe yacu izagera kure turayishyigikiye kbs.APR FC OYEEEEEEE
KOMEZA KWESA IMIHIGO
Gen. Kazura na Musemakweli basuye APR FC (Amafoto)
ikipe yacu izagera kure turayishyigikiye kbs.APR FC OYEEEEEEE
KOMEZA KWESA IMIHIGO