Kamariza Sifa, umuturage wo mu karere ka Rubavu, arashinja inzego z’ubucamanza kumurenganya, ibyatumye atakaza inzu yaburanaga n’uwari umugabo we.
Uyu muturage avuga ko byose byatangiye muri 2015 ubwo yatandukanaga n’umugabo we, Mutagengwa Gerard, nyuma y’amakimbirane yari amaze imyaka yaturukaga ku kuba atarabyaraga bigatuma ahozwa ku nkeke.
Kamaliza avuga ko nyuma yuko urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru rwanzuye ko batandukana, bagombaga kugabana imitungo bari bafitanye irimo inzu iherereye mu murenge wa Rubavu, akagari ka Byahi, umudugudu wa Rurembo.
Ni inzu ifite agaciro ka miliyoni 23 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nzu n’ubwo bari bayitunze bari batarahinduza ubutaka, bivamo ko umugabo we ahindura amasezerano y’ubugure handikwaho ko ari murumuna we wahaguze akaba ari na we nubu yanditseho.
Kamariza avuga ko yagerageje kwegera inzego zitandukanye, nuko hahamagazwa Seromba Gérard bari baraguze nuko atanga ubuhamya ku rukiko rwa Rubavu y’uko ayo masezerano mashya atayazi, ndetse ageze kuri RIB arabyemeza ariko ageze mu rukiko arabihindura avuga ko yabyemeye kubera yakorewe iyicarubozo na RIB.
Mu nzego avuga ko zamurenganije harimo Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru, bijyanye n’uko inyandiko z’iburana zose zaburiwe irengero agakeka ko harimo akagambane.
Hari kandi Hrwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha cyane cyane abakozi ba Sitasiyo ya Gisenyi, ku kuba baranze ko hapimishwa inyandiko umugabo we yazanye zerekana ko yahawe inzu ntoya kandi atazi aho byabereye bakaba baramusinyiye.
Umuyobozi w’ibiro bitanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu karere ka Rubavu, Serugo Michel, yabwiye BWIZA ko ikibazo cya Kamariza amaze igihe akizi, gusa akaba yari atazi ibyakurikiyeho nyuma yo kumugira inama.
Yagize ati: “Hashize igihe naramwakiriye, naramwakiriye angezaho ikibazo cye, ndacyumva ntumaho uwo musaza [Umugabo wa Kamariza] araza, yarabyemeye imbere yanjye, sinibuka neza ariko ubanza barabikoreye n’inyandiko mvugo.”
Yunzemo ati: “Icyo gihe namuhaye n’ubufasha, mutegurira inyandiko yo gushyikiriza umubitsi w’impapuro mpamo nsaba kumenya amakuru y’uwanditse kuri uwo mutungo w’iyo nzu, ndetse no kuwushinganisha kugira ngo hatagira uwutambamira kugira ngo hatagira ihererekanya ry’ubutaka rishobora kuwukorerwaho.”
Serugo yavuze ko niba Kamariza hari ikindi kibazo afite cyangwa hari ubundi bufasha akeneye, yamwegera akamufasha gukurikirana ikibazo cye na cyane ko bamufashije na mbere hose.


