Abahoze ari abazunguzayi mu mujyi wa Rubavu bakahavanwa bajyanwa gucururiza imbuto mu gasoko k’ahazwi nko kwa Rujende, baravuga ko barambiwe gusiragizwa no gufatwa bakarazwa muri Sitade, bagasaba ubuyobozi kubashakira ahandi bakorera, haherereye mu gice cy’umugi kuko ariho bakenera imbuto.
Kwa Rujende bari barahakodesherejwe n’Umuryango Femme Active bemeza ko ari wo wabavanye mu muhanda, aho bari bamaze igihe bakorera.
Mu minsi yashize Bwiza.com yabagejejeho inkuru y’uko bariya bagore bavugaga bavanwe muri kariya gasoko mu buryo bubatunguye, intandaro ikaba kubera ko amasezerano Femme Active yari ifitanye n’uwari warayikodesheje yarangiye, hanyuma nyir’ugukodesha yashaka ko bakomeza gukorera mu kibanza cye ubuyobozi bukabyitambikamo.
Cyiza Chantal, umwe mu bagore bazunguza imbuto mu mugi bahoze bacururiza kwa Rujende, avuga ko barambiwe guhora baza bakabafata, agasaba ko bafashwa bakabona ahandi bakorera ariko hegereye Umujyi.
Yagize ati: “Baradushutse ngo tugaruke hano turaza twuzura hano, mu minota imodoka iragaheze baradupakira batujyana muri stade n’ibintu byacu byose. Umupaka urafunze, twabaho gute? Ntitwajya Rugerero kuko hariya bahacururiza amakara hano niho hari abakiriya bibyo ducuruza, leta idufashe iduhe ahandi twakorera ariko mu mujyi nta kundi tugomba kabaho n’abana bacu.’’
Aho Rugerero ni hamwe mu hantu habiri huzuye udusoko ubuyobozi bwubakiye bariya badamu ngo bacururizemo, nk’uko Uwimana Vedaste uyobora Umurenge wa Gisenyi yigeze kubibwira BWIZA.
Uworoheje Valentine we avuga ko aho bagiye hose banga kubakira, kubera umuryango witwa femme active, agasaba ko ubuyobozi bwabafasha bakabona ahandi hantu hafi bakorera.
Ati: “Abantu bacururije kwa Rujende iyo tugiye gushaka imyanya mu yandi masoko ntabwo batwemerera baratwanga kuko baziko femme active izaza kutuburana, ariko aho twakoreraga nyirikibanza yari yemeye kudukodesha. Bazongere bumvikane wenda twongere amafaranga kuko hanze turandagaye mu muhanda, aba Dasso n’abapolisi batwirukaho bakadufata bakaturaza muri stade, na nubu baracyadufata. Ubuyobozi budufashe badushyire ahantu hano mu mujyi kuko niho bakenera imbuto.’’
Sebageni Eric wakodeshaga aba bagore aho bakorera avuga ko kubirukana byetewe nuko yasanze aba bagore barishyuraga amafaranga menshi, ariko we agahabwa udufaranga duke tw’intica ntikize.
Akomeza avuga ko femme active n’umurenge aribo babazwa ibya bariya bagore, ngo kuko “nibo bazi ibyo bavuganye kuko bavuze ko abantu ari ababo, ngo bazabajyana babashyire mu kindi gipangu none barakibuze, none abagore birirwa bazunguruka mu mujyi, banyerekaga ko nta nyungu babonamo ariko bambeshya, naberetse byose uko bimeze umurenge uvuga niba abagore batazavamo nta kibazo.’’
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi bushinja Sebageni kugumura bariya bagore, akabangisha kujya gukorera mu masoko bujurijwe.


