Abdul Razak Fiston yavuze ko atari ku rwego rwa Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Fiston Abdul Razak, yabeshyuje amakuru akomeje kumwerekeza mu kipe ya Rayon Sports, avuga ko ataragera ku rwego rwo gukinira amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ku munsi w’ejo ku wa Kane hari hiriwe hacaracara amakuru avuga ko uyu rutahizamu wa JS Kabylie yo muri Algeria ari mu bakinnyi bane bamaze kumvikana na Rayon Sports.

Abandi batatu bavuzwe barimo Umukongomani Jean Vital Ourega, Umunya-Mali Moussa Camara cyo kimwe na rutahizamu Biramahire Abeddy Christophe.

Mu kiganiro Abdul Razak Fiston yagiranye n’ikinyamakuru Indundi Sports cy’iwabo mu Burundi, yavuze ko atari ubwa mbere amakuru amwerekeje muri Rayon Sports, gusa ngo akaba ataragera ku rwego rwo gukinira iyi kipe kimwe n’andi yo muri aka karere, yongeraho ko byibura ashobora kuzagera kuri urwo rwego mu myaka iri imbere.

Uyu rutahizamu w’imyaka 27 y’amavuko yagize ati: “Iyo nkuru siyo, nta muntu n’umwe turavugana avuye muri Rayon Sports. Si ubwa mbere bavuga ko ngomba ngomba kuyijyamo, sinzi impamvu babikora. Hari abantu bamwe bamwe bigeze kumbwira ko najya mu Rwanda, Tanzania, Uganda cyangwa Kenya, ariko muri iki gihe ntiharagera ko nkina muri ibyo bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, keretse mu myaka iri imbere.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *