Ubwiza n’ikintu gikunze gukurura impaka mu bantu banyuranye. Hari abavuga ko ubwiza bw’muntu ari mu mutima we, abandi bakemeza ko ubwiza bushobora no kugaragara inyuma. Akenshi ubwiza bushingira ku miterere, indeshyo cyangwa utundi turangabwiza tunyuranye.
Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho abagore 10 b’ibyamamare ku isi bizwiho gukundwa n’abagabo kubw’ikimero n’uburanga budasanzwe byihariye.Ni urtonde rwakozwe n’ikinyamakuru Wonderlist.com.
10. Meisa Kuroki

Meisa Kuroki ni umukobwa w’Umuyapanikazi ufite imyaka 31. Afatwa nk’umukobwa ukunzwe kurusha abandi mu Buyapani. Meisa asanzwe ari umuririmbyi, umukinnyi wa filimi n’umunyamideli.
9. Gal Gadot

Gal Gadot ni umukinnyi wa filimi ukomoka muri Israel, usibye kuba ari icyamamare ni umuntu ufatwa nk’ufite umutima mwiza. Mu gihe cye cy’iburuhuko akimara yita ku bana baba baratawe n’ababyeyi. Gal yafashe amafaranga ye yubakamo ishuri rishinzwe kwigisha abana batagira kivurira. Gal Gadot yabaye nyampinga wa Israel ku myaka ye 18 hakaba hari mu mwaka 2004.
8. Rosé

Rose ni icyamamare kivuka muri Koreya Yepfo. Ubusanzwe bivugwa ko Koreya y’Epfo ari igihugu gituwe n’abakobwa bafite imiterere ikundwa n’abagabo benshi cyane cyane abo mu burengerazuba bw’Isi.
Rose ni umuhanzi ubarizwa mu tsinda ry’abaririmbyi ryitwa Blackpink. Ni nawe mukobwa uvuka muri Koreya y’efo ukurikirwa cyane kuri Instagram, aho akurikirwa n’abarenga miliyoni 23. Yavukiye muri New Zeland avuka ku babyeyi babimukira bavuka muri Koreya y’Epfo.
7. Hande Erçel

Hande Erçel ni umugore uvuka muri Turkiya, bikavugwa ko akundwa cyane n’abari mu myaka 20 na 24 mu gihe we afite imyaka ikabakaba 50 y’amavuko. Impamvu ni uko agaragara nk’ukiri mu kigero cyabo. Hande ni cyamamare cyane mu Buhinde, Turkiya, Pakistan n’ibindi bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati.
6. Emilia Clarke

Emilia Clarke afatwa nk’umugore utuma abagabo benshi batekereza imibonano mpuzabitsina. Usibye kuba icyamamare muri filimi nka Game of Throne n’izindi, Clarkle afite imiterere idasanzwe ituma abagabo bose bamukunda.
Mu kiganiro n’ikinymakuru TMZ cyandikirwa muri Amerika, yavuze ko amaze kwakira ubutumwa burenga miliyoni 4 bw’abagabo batuye hirya no hino ku isi bamusaba ko baryamana.
5. Priyanka Chopra

Priyanka Chopra ni umukinnyi wa filimi uzwi cyane muri Hollywood muri Amerika na Bollywood mu Buhinde. Priyanka ni umuhanzi, umukinnyi wa Filimi n’umunyamideli ukomoka mu Buhinde.
Chopra bivugwa ko ari we mukinnyikazi wa filimi wishyurwa meshi mu Buhinde. Mu mwaka wa 2002 yambitswe ikama rya Nyampinga w’Ubuhinde.
4. Camila Cabello

Camila Cabello ni umuririmbyi w’icyamamare mu njyana ya Pop ku isi. Cabello afite ubwenegihugu bubiri [Ubwa Cuba n’ubwa Amerika.] Camila Cabello yamenyekanye cyane ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Fifth Harmony.
Bimwe mu bihembo afite mu muziki harimo nka Latin Grammy Awards (2), American Music Awards (5), na Billboard Music Award (1). Mu mwaka 2016 yashyize ku mwana wa 26 mu bakiri bato bafatirwaho urugero na benshi ku isi.
3. Son Ye Jin

Son Ye Jin ni undi munya-Koreya y’Eepfo-kazi uza muri uru rutonde. Son Ye ni umukinnyi wa filimi ufite imyaka 38 y’amavuko. akunzwe cyane kubera gukina filimi z’urukundo zikunzwe cyane mu gice cya Aziya no ku isi muri rusange.
2. Margot Robbie

Margot Robbie ni umunya Australia ukina filimi. Uyu mugore akunzwe cyane n’urubyiruko, ku buryo mu mwaka wa 2017 Ikinyamakuru Time Magazine cyamushyize ku mwanya 100 mu bantu bavuga rikumvikana ku isi. Uyu mugore kandi mu mwaka 2019 niwe wari umukinnyikazi wishyurwa menshi kuri filimi imwe ku isi.
1. Selena Gomez

Selena Gomez, ni icyamamarekazi mu njyana ya R&B na Pop muri Amerika no ku isi. Selena yatangiye kumenyekana ubwo yakundanaga na Justin Bieber mu mwaka 2011. Uyu mukobwa w’imyaka 27 yinjiza akayabo k’amadorali akesha umuziki yinjiyemo ukamuhira mu buryo budasanzwe.


