
Mu kurushaho guteza imbere imibereho y’abaturage, leta igiye gutangiza uburyo buzafasha buri wese gutanga amafaranga y’ubwiteganyirize hatitawe ku kazi akora; kandi ubu buryo bukaza bubyarira inyungu abatanze ubwo bwizigame bijyanye n’ingano y’amafaranga batanze.
Ubusanzwe abatangaga amafaranga y’ubwiteganyirize bw’izabukuru mu kigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi cya RSSB banganaga na 10% kandi bigakorwa n’abafite akazi gahoraho, ariko gahunda nshya yemejwe mu nama y’abaminisitiri yateranye kuwa 13 Nzeri 2016 nuko buri wese ugira icyo yinjiza yateganyiriza ahazaza mu gihe azaba atakibasha gukora.
Hatitawe ku kazi umuntu akora, umuhinzi ashobora gufata ku musaruro we akagira icyo atanga; ndetse n’undi wese ukora akazi ka Nyakabyizi akabikora ku bw’inyungu ze no guteganyiriza amashuri y’abana, icumbi ndetse aya mafaranga azajya ahabwa ibigo bifite ubunararibonye mu ishoramari buyabyaze umusaruro.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete asobanura ko ubu buryo bwizewe kandi nta muturage ugomba kugira impungenge z’umutekano w’amafaranga kuko hazashyirwaho ibigo bigenzura imicungire y’aya mafaranga.
Yagize ati, “Ni uburyo leta yashyizeho bwo gufasha abanyarwanda ku buryo nta n’umwe usigara inyuma. Mbere wasangaga abantu bakora ari bo bafata igice cy’umushahara kugira ngo bizigamire nibagera mu gihe cy’izabukuru bazabone ikibatunga, aha ngaha abantu bizigamiraga banganaga na 10%; ariko twe turashaka ko n’abandi banyarwanda bose yaba umuhinzi, ari umworozi, ari uwuri mu cyaro ndetse n’uwikorera…nabo bagire icyo bizigamira”.

Minisitiri Gatete yakomeje asobanura inyungu z’uyu mushinga wemejwe n’inama y’abaminisitiri ukaba usigajwe kwemezwa n’inteko ishingamategeko ngo utangire gushyirwa mu bikorwa kandi amara impungenge k’uburyo aya mafaranga azacungwa.
Yagize ati, “Ubu bwizigame buzafasha mu kubona ikizagutunga, kurihira abana amashuri ndetse no ku bijyanye n’icumbi kandi bikazagera ku bantu bose”. Yakomeje avuga ko amafaranga yose utanze azagumya abe ayawe kandi n’inyungu azabyara izaba iyawe byose kandi bigakorwa uko umuntu abishoboye hatabayeho gutegekwa umubare runaka cyangwa igihe runaka cyo kuyatanga.
Ku bijyanye n’imicungirwe y’aya mafaranga yagize ati, “Icyo leta ifasha ni ugushyira urwego rushinzwe ako kazi ruzashyirwaho n’iteka rya minisitiri w’intebe, kugira ngo icyo gikorwa cyose n’ibizakenerwa kugira ngo kigende neza nk’ikoranabuhanga bizakorwe neza.
Aya mafaranga azatangwa ku bushake ntazacungwa n’inzego za leta, imicungire yayo n’uburyo bwo kuyabyaza inyungu bikazahabwa ibigo bimenyereye ishoramari kugira ngo abyazwe inyungu zizajya zihabwa abanyamuryango batanze ubwiteganyirize bitewe n’ingano y’amafaranga batanze n’igihe amaze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


