Minisitiri Ruberwa aribaza impamvu ari gutukwa wenyine azira Minembwe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri ushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage n’impinduka mu nzego za leta muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Azarias Ruberwa aribaza impamvu ari kwibasirwa, akanatukwa wenyine azira agace ka Minembwe.

Ni nyuma y’aho we n’abandi bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ingabo, abasirikare bakuru n’abadepite boherejwe muri Minembwe mu mpera za Nzeri 2020 kugira ngo bashakire umuti ikibazo cy’umutekano muke ushingiye ku ivanguramoko kimazeyo igihe.

Iri tsinda ryari riyobowe na Minisitiri Ruberwa wavukiye muri Minembwe mu bwoko bw’Abanyamulenge, ryafashe icyemezo cyo gushinga iyi Komine nk’umuti urambye w’ibibazo by’umutekano muke urangwayo, rivayo rimaze gushyiraho n’itsinda ry’abayobozi bashya bayo.

Gusa Abakongomani benshi barimo abanyapoliki ndetse n’imiryango iharanira imibereho y’abaturage nka Filimbi, ntibishimiye iki cyemezo. Bagifashe nk’uburiganya bushingiye ku gucamo ibice RDC kandi budakurikije ibiteganywa n’itegeko, bwateguwe na Minisitiri Ruberwa.

Ntibyagarukiye aho, kuko hari n’abamusabye kwegura kuri izi nshingano yahawe n’Umukuru w’Igihugu, nk’ihuriro ry’imiryango rya IMASKI (Inter-Mutuelles et Associations du Sud Kivu) ryari ryateguye imyigaragambyo yagombaga kubera i Kinshasa kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020.

Ni aho uyu Minisitiri ahera yibaza impamvu ari we gusa ukomeje kwibasirwa, akanatukwa bikomeye, kandi we na bagenzi be baragiye muri Minembwe nk’itsinda rimwe.

Mu nkuru ya Actualite.CD, Minisitiri Ruberwa agira ati: “Inama y’Abaminisitiri yafashe umwanzuro ko tujyayo, hamwe na Minisitiri w’Ingabo, ryari itsinda rigari, tujyayo ku mpamvu y’amahoro n’umutekano. Muri misiyo yacu, sinigeze ntanga itegeko ryo gushyiraho Komine.”

Yibaza impamvu byose byamushyizwe ku mutwe, ati: “Byashyizwe ku mutwe wanjye mu bitutsi bikomeye no kunsebya. Twari muri Minembwe turi hamwe na Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo, abandi bayobozi, abadepite 10, Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Ntara.”

Minisitiri Ruberwa kandi yavuze ko igitekerezo cyo gushinga Komini Minembwe atari itsinda yari ayoboye ryakigize, ahubwo ari icyifuzo cyatanzwe n’abaturage, sosiyete sivile ndetse n’akanama k’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Ngo icyo bo bakoze ni ukubahiriza icyifuzo cy’abo ngabo.

Ishingwa rya Komini Minembwe ryahagaritswe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi tariki ya 8 Ukwakira 2020, nyuma y’aho byari bimaze kugaragara ko bishobora gukurura umwuka mubi mu Bakongomani, cyane cyane abo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu Mukuru w’Igihugu yahise ashyiraho n’akanama gakomeza kwiga ku bibazo biri muri aka gace.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Minisitiri Ruberwa aribaza impamvu ari gutukwa wenyine azira Minembwe
    ntabwo ariwe washinze ahubwo komini yagiyeho yisunze itegeko ribigena ikindi byari munshingano za gouverneur na minisitiri we w intérieur svp

  2. Minisitiri Ruberwa aribaza impamvu ari gutukwa wenyine azira Minembwe
    ntabwo ariwe washinze ahubwo komini yagiyeho yisunze itegeko ribigena ikindi byari munshingano za gouverneur na minisitiri we w intérieur svp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *