Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, André Lite, yamaganye imbaraga z’umurengera Polisi yakoresheje kuri Martin Fayulu, ubwo yageragezaga guhagarika urugendo uriya munya-Politiki yari yateguye i Kinshasa ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Abitabiriye urwo rugendo bigaragambyaga bamagana ishyirwaho rya Komini y’icyaro ya Minembwe, agace gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nyuma gato y’uko urwo rugendo rwari rumaze gutangira, Polisi ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatatanyije abigaragambyaga, inatobora amapine y’imodoka ya Martin Fayulu mu rwego rwo kumubuza gukomeza kugenda.
Mu kiganiro Minisitiri Lite yagiranye na Actualité.Cd, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yerekana ko Polisi yagombaga gutobora amapine y’imodoka ya Fayulu, asaba Polisi ya Congo Kinshasa gukurikirana kiriya kibazo kugira ngo amakosa yakozwe atazongera ukundi.
Ati: “Sinshyigikiye iby’uko bamwe mu bapolisi batoboye amapine y’imodoka ya Martin Fayulu. Nta ngingo n’imwe ishobora kurengera ikosa nka ririya rihonyoza uburenganzira bw’ibanze, kuko muri kiriya kibazo uriya muntu [Fayulu] yari afite uburenganzira bwo kugenda yisanzuye.”
Yunzemo ati: “Ubugenzuzi bukuru bwa Polisi y’igihugu ya RDC (PNC) burahamagarirwa kugaragaza uruhare rwabwo muri iki kibazo kugira ngo ihohoterwa nka ririya ritazongera ukundi.”
Ubuyobozi bw’ishyaka l’ECIDé rya Martin Fayulu buvuga ko hari abantu benshi bakomeretse ubwo Polisi yabatatanyaga.
Martin Fayulu aheruka gutorerwa kuba umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’amashyaka yo muri Congo rizwi nka ‘Lamuka’ muri manda y’amezi atandatu, akazasimburwa na Moïse Katumbi.
Uyu mugabo wari uhanganye na Perezida Félix Tshisekedi mu matora y’umukuru w’igihugu, ni umwe mu badakozwa ibyo kuba Minembwe yahindurwa Komini cyangwa ngo Abanyamulenge bayituye bitwe abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ku bwe ngo ‘nta bwoko bwitwa Abanyamulenge’ buzwi muri Congo Kinshasa ndetse nta butaka buzwi bariya bantu bakomokaho.


