Rulindo: Umwana w’imyaka itanu yicishije murumuna we majagu

Sangiza iyi nkuru

Umwana w’imyaka itanu y’amavuko wo mu murenge wa Buyoga w’Akarere ka Rulindo, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020 yishe murumuna we w’imyaka ibiri amukubise majagu.

Byabereye mu Mudugudu wa Gakoma, mu Kagari ka Mwumba, ubwo aba bana bombi bo mu muryango wa Nteziryayo Henry na Mutuyimana Léonille barimo bakina.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yemeje aya makuru, aboneraho gusaba ababyeyi kudatererana abana mu gihe barimo gukina, kuko hari ubwo bakinisha ibikoresho bishobora kubagiraho ingaruka.

Ati: “Ayo makuru twayamenye, gusa hari ubwo ababyeyi barangara, abana bagakinisha ibikoresho bidakwiye gukinishwa bishobora kubagiraho ingaruka nk’uko byagendekeye aba bana, cyangwa bagakinira n’ahantu badakwiye. Turasaba ababyeyi kujya baba maso bagakurikirana aho abana bakinira hose.’’

Umwana wishe mugenzi we yahise ajyanwa ku muyobozi ushinzwe Inama y’Igihugu y’Abagore, mu gihe uwitabye Imana akiri ku bitaro ngo akorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *