arton154056-3d6a0.jpg

Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, biyemeje kuvuganira “rubanda rugufi” ibiciro bishya Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) ruherutse gushyira ahagaragara, bikamanuka.

Ni nyuma y’aho uru rwego, tariki ya 14 Ukwakira 2020 rushyiriye ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo, bijyanye n’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 cyemerera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gutwara abagenewe imyanya yose (100%), na 50% barenzeho ku modoka zitwara abagenzi bahagaze.

Abadepite Hon. Dr. Frank Habineza na Hon. Christine Mukabunani ni bo biyemeje kugeza ikibazo cy’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi bizeye ko RURA izahita ibimanura, ku nyungu za rubanda.

arton154056-3d6a0.jpg Depite Habineza ahagarariye Green Party mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Dr. Habineza mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yavuze ko nk’uko abibona, RURA yashyizeho ibi biciro ku nyungu z’abashoramari (ba nyir’ibigo bitwara abagenzi), ikirengagiza inyungu za rubanda.

Yagize ati: “Ibiciro RURA yatangaje bigaragara ko yabizamuye mu nyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.”

Dr. Habineza avuga ko muri iki gihe abaturage bakennye bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ibi bigashimangira ko izi ngaruka nta muntu zitagezeho, ikaba ari n’impamvu yumvikanisha uburyo RURA yagombaga gushyiraho ibi biciro, ibanje kureba ku muturage.

Depite Habineza yagize ati: “Mu by’ukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone n’iyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya Covid-19 nk’uko ibivuga. Iki si cyo gihe cyiza cyo kuzamura ibiciro.”

Hon. Mukabunani na we yavuze ko ikibazo cy’abaturage cyo kwinubira ibi biciro bishya cyumvikana. Ati: “Ni ikibazo cyumvikana, baradusaba ubuvugizi.”

image_750x_5f40d4e611977.jpg Hon. Mukabunani ahagarariye PS Imberakuri mu Nteko Ishinga Amategeko

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt. Col. Patrick Nyirishema yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020, yasobanuye ko ibi biciro n’ubwo byasohotse muri uku kwezi, biba byarashyizweho muri Werurwe 2020 mbere y’icyorezo cya Covid-19 [gusa ntibyigeze bitangazwa icyo gihe].

Abaturage babonye ibi biciro, bavuga ko bitari bikwiye guhanikwa muri ubu buryo, mu gihe bizwi ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byamanutse; iyi ikaba impamvu RURA isanzwe ishingiraho igabanya ibiciro by’ingendo, aho kubizamura.

Iby’iri gabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, babikomora ku mibare mishya RURA yasohoye tariki ya 3 Nyakanga 2020, byatangiye kubahirizwa nyuma y’umunsi umwe. Kuva icyo gihe, litiro ya lisansi yaguraga amafaranga y’u Rwanda 965, yamanutse kuri 908 RWF; naho mazutu yaguraga 925 RWF, imanuka kuri 883 RWF.

Ikibazo bagiye kukigeza mu Nteko, basabe ko RURA yagabanya ibiciro

Nyuma yo kumenya ko abaturage batabaza ngo Inteko Ishinga Amategeko ibavuganire RURA yisubireho maze igabanye ibi biciro, Depite Habineza na Mukabunani biyemeje kugeza iki kibazo mu Nteko Ishinga Amategeko, basaba ko ibiciro byagabanywa.

Hon. Mukabunani ati: “Ndimo gushaka occasion (umwanya) kugira ngo nkivuge, nanasabe ko bihinduka.” Yizeye kandi ko iki kibazo azacyumva kimwe n’abadepite bagenzi be maze bavugire abaturage.

Dr. Habineza na we yunze mu ijambo rya Hon. Mukabunani, ati: “Turasaba RURA kwisubiraho kugira ngo irengere rubanda.”

Bitewe n’impamvu yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, RURA ishingiye ku cyemezo cy’inama y’Abaminisitiri yateranye muri Gicurasi 2020 yategetse ko imodoka zitwara abagenzi rusange, zitwara 50% kugira ngo habeho guhana intera. Yahanise izamura ibiciro mu buryo bwo kurengera abashoramari bafite ibigo bitwara abagenzi.

Gusa ibiciro bishya byashyizweho nyuma yo kwemerera imodoka rusange gutwara abagenzi ku kigero cy’100%, bigaragaza ko nta kinini cyahindutseho. Ni ho Bwiza.com yagereranyirije ibiciro byagenderwaho mbere y’icyorezo cya Covid-19 byo mu 2018, aho bigaragara ko n’ubwo muri ibi bihe byombi izi modoka zemererwaga gutwara abagenzi bose, ibiciro byombi ntaho bihurira.

Soma Izindi Nkuru

72 Responses

  1. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Turashaka ko n’abadepite bacu bo muri FPR nabo bigaragaza muri ino situation kunyungu zacu rubanda ,kuko nibo dutora kubwinshi. gusa burya na opposition nkiyi nayo iba ikenewe ngo yereke leta aho abaturage batsikamiwe. nibafatanye turebe ko uyu mutawaro wa transport fees wagabanuka kuko hanzaha ubukene buranuma kubera COVID-19.

      Ariko ba Hon Habineza na christine kombona aribo bavuganira abaturage gusa ,nibo badepite baba munteko bonyine? Abandi twitoreye kobanumye nkaho ataritwe bahagarariye koko???

    2. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya

  3. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Mugihe cyose idakorera munyungu zabaturage,ntibyakunda,RuRa ukorera munyungu zabakure banyiri izo Company nicyo kibazo gikomeye.

  4. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Mugihe cyose idakorera munyungu zabaturage,ntibyakunda,RuRa ukorera munyungu zabakure banyiri izo Company nicyo kibazo gikomeye.

  5. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Ntibarebe ibiciro gusa ngo basige ikibazo cy,urumogi rubujijwe mu itegeko ry’u Rwanda,hari abanyarwanda benshi babiburiyemo ubuzima Ku mipaka yose y,igihugu no n,imbere mu gihugu kandi najyaga baraswa sans réserve ubwo rero abadepite ntabwo bakagombye guha umugisha ibintu byose bivuzwe na parlement

  6. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Ntibarebe ibiciro gusa ngo basige ikibazo cy,urumogi rubujijwe mu itegeko ry’u Rwanda,hari abanyarwanda benshi babiburiyemo ubuzima Ku mipaka yose y,igihugu no n,imbere mu gihugu kandi najyaga baraswa sans réserve ubwo rero abadepite ntabwo bakagombye guha umugisha ibintu byose bivuzwe na parlement

  7. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Oya rwose nibatuvuganire bigabanuke wagirango rura iyoborwa nabanyamahanga batazi imibereho nubushobozi bwabaturarwanda uko bungana!!!

  8. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Oya rwose nibatuvuganire bigabanuke wagirango rura iyoborwa nabanyamahanga batazi imibereho nubushobozi bwabaturarwanda uko bungana!!!

  9. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Baragahorahoo! RURA yakabije rwose, gukenesha bamwe abandi bakabakiza

  10. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Baragahorahoo! RURA yakabije rwose, gukenesha bamwe abandi bakabakiza

  11. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    habineza na mukabunani narinzi ko arimyanya bashaka gusa none ndumva bazi ibibazo byabaturage

  12. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    habineza na mukabunani narinzi ko arimyanya bashaka gusa none ndumva bazi ibibazo byabaturage

  13. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Raise mutuvuganire pe ibi biciro ku ngendo biri hejuru. banyakubahwa badepite namwe mugize Giverinoma nimuturwaneho.

  14. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Raise mutuvuganire pe ibi biciro ku ngendo biri hejuru. banyakubahwa badepite namwe mugize Giverinoma nimuturwaneho.

  15. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Oya rwose biriya RURA Yarakabije .wagirango abayobozi bayo ntabwo bazi ubukene no kubura akazi abaturage twahuye nabyo.babona bahembwa neza bakagirango na rubanda really giseseka Niko bimeze

  16. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Oya rwose biriya RURA Yarakabije .wagirango abayobozi bayo ntabwo bazi ubukene no kubura akazi abaturage twahuye nabyo.babona bahembwa neza bakagirango na rubanda really giseseka Niko bimeze

  17. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    RURA ijye yibuka n’abakozi umushahara batawuzamurira rimwe.ubu watega kuri biriya biciro buri minsi ugasagura iki,mutuvuganire bace inkoni izamba

  18. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    RURA ijye yibuka n’abakozi umushahara batawuzamurira rimwe.ubu watega kuri biriya biciro buri minsi ugasagura iki,mutuvuganire bace inkoni izamba

  19. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Oyabakabije bagabanye nubundi kuriyantawayabona nimenshi

  20. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Oyabakabije bagabanye nubundi kuriyantawayabona nimenshi

  21. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Twebwe abaturage turakennye turisabira nyakubahwa umubyeyi wacu perezida wa repuburika atuvuganire kuko rura wagirango sikorera abaturage abobadepite Imana ibane nabo

  22. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Twebwe abaturage turakennye turisabira nyakubahwa umubyeyi wacu perezida wa repuburika atuvuganire kuko rura wagirango sikorera abaturage abobadepite Imana ibane nabo

  23. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Aba badepite batuvuganire rwose ibiciro bisubire uko byahoze mbere ya covid.icyo njya ngaya kubayobozi bamwe naba nkeka cyabaye no muri RURA ni uko bahabwa ruswa nabashoramari bakabogamira mu kwaha kwabo birengagije ko bakorera rubanda.aha rura yisubireho rwose

  24. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Aba badepite batuvuganire rwose ibiciro bisubire uko byahoze mbere ya covid.icyo njya ngaya kubayobozi bamwe naba nkeka cyabaye no muri RURA ni uko bahabwa ruswa nabashoramari bakabogamira mu kwaha kwabo birengagije ko bakorera rubanda.aha rura yisubireho rwose

  25. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Abashoramari bunguke bike bihangane Byibura bo bafite aho bakura niyo nyungu nkeya,naho twebwe muri twe hari nabagifashwa kubona icyo kurya Kubera bamwe muri twe utuzi ntitwari twasubukurwa

  26. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Abashoramari bunguke bike bihangane Byibura bo bafite aho bakura niyo nyungu nkeya,naho twebwe muri twe hari nabagifashwa kubona icyo kurya Kubera bamwe muri twe utuzi ntitwari twasubukurwa

  27. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Hello honorable Dr habineza na christine barikwita kunyungu rusange pe nibatuvuganire ibiciro bihinduke kuko RURA yarakabije bitaye kunyungu zabakire birengagiza rubanda rugufi

  28. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Hello honorable Dr habineza na christine barikwita kunyungu rusange pe nibatuvuganire ibiciro bihinduke kuko RURA yarakabije bitaye kunyungu zabakire birengagiza rubanda rugufi

  29. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Uko nikwo kuri essance yaramanutse mazutu nayo nuko rwose muvuganire rubanda bareke kwikunda kuko nambere essance igura menchi barungukaga nibihangane ntibashake inyungu yamirenge!!!Corona ntacho yadusigiye nibagerageze bamanure mubidusabire mwe jwi rya rubanda.

  30. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Uko nikwo kuri essance yaramanutse mazutu nayo nuko rwose muvuganire rubanda bareke kwikunda kuko nambere essance igura menchi barungukaga nibihangane ntibashake inyungu yamirenge!!!Corona ntacho yadusigiye nibagerageze bamanure mubidusabire mwe jwi rya rubanda.

  31. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Nukuri ndashimira byimazeyo Bwiza.com ku bwo kwegera aba ba deputés no kwerekana ibiterezo byabo. Imana ibahe umugisha.
    Iyaba twagiraga nka ba Habineza 50% mu nteko ishinga mategeko twaviganirwa bigakunda.

    Icyo mbona nuko abandi kuba abavugira rubanda ntacyo biba bibabwiye. Nta kuvuga ni uguceceka bakajyana n’ibije byose… kandi umuturage bakavuganiye arira ayo kwarika, atabaza,…

    Ikindi mbona kitari cyiza ni ukuntu mu Rwanda bapfa gukubita ibintu aho ngaho batitaye ku baturage. Ntibatwereka ko ibintu byakagenze ahubwo batumenyesha ibikwiye kujya mu ngiro gusa. Nyamara ibi ni uguhemukira leta ku rundi ruhande.

  32. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Nukuri ndashimira byimazeyo Bwiza.com ku bwo kwegera aba ba deputés no kwerekana ibiterezo byabo. Imana ibahe umugisha.
    Iyaba twagiraga nka ba Habineza 50% mu nteko ishinga mategeko twaviganirwa bigakunda.

    Icyo mbona nuko abandi kuba abavugira rubanda ntacyo biba bibabwiye. Nta kuvuga ni uguceceka bakajyana n’ibije byose… kandi umuturage bakavuganiye arira ayo kwarika, atabaza,…

    Ikindi mbona kitari cyiza ni ukuntu mu Rwanda bapfa gukubita ibintu aho ngaho batitaye ku baturage. Ntibatwereka ko ibintu byakagenze ahubwo batumenyesha ibikwiye kujya mu ngiro gusa. Nyamara ibi ni uguhemukira leta ku rundi ruhande.

  33. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Nukuri ndashimira byimazeyo Bwiza.com ku bwo kwegera aba ba deputés no kwerekana ibiterezo byabo. Imana ibahe umugisha.
    Iyaba twagiraga nka ba Habineza 50% mu nteko ishinga mategeko twaviganirwa bigakunda.

    Icyo mbona nuko abandi kuba abavugira rubanda ntacyo biba bibabwiye. Nta kuvuga ni uguceceka bakajyana n’ibije byose… kandi umuturage bakavuganiye arira ayo kwarika, atabaza,…

    Ikindi mbona kitari cyiza ni ukuntu mu Rwanda bapfa gukubita ibintu aho ngaho batitaye ku baturage. Ntibatwereka ko ibintu byakagenze ahubwo batumenyesha ibikwiye kujya mu ngiro gusa. Nyamara ibi ni uguhemukira leta ku rundi ruhande.

  34. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Nukuri ndashimira byimazeyo Bwiza.com ku bwo kwegera aba ba deputés no kwerekana ibiterezo byabo. Imana ibahe umugisha.
    Iyaba twagiraga nka ba Habineza 50% mu nteko ishinga mategeko twaviganirwa bigakunda.

    Icyo mbona nuko abandi kuba abavugira rubanda ntacyo biba bibabwiye. Nta kuvuga ni uguceceka bakajyana n’ibije byose… kandi umuturage bakavuganiye arira ayo kwarika, atabaza,…

    Ikindi mbona kitari cyiza ni ukuntu mu Rwanda bapfa gukubita ibintu aho ngaho batitaye ku baturage. Ntibatwereka ko ibintu byakagenze ahubwo batumenyesha ibikwiye kujya mu ngiro gusa. Nyamara ibi ni uguhemukira leta ku rundi ruhande.

  35. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Abandi badepite se bo ko badakoma?
    Icyo birebera ni umushahara wabo ndakumirwa.Senators bo ?
    Nyabuna muvuganire abaturage,kuko abakoze iyi mibare ku biciro, wagirango hari ikibyihishe inyuma!
    Democratie pour le peuple!

  36. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Abandi badepite se bo ko badakoma?
    Icyo birebera ni umushahara wabo ndakumirwa.Senators bo ?
    Nyabuna muvuganire abaturage,kuko abakoze iyi mibare ku biciro, wagirango hari ikibyihishe inyuma!
    Democratie pour le peuple!

  37. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Nukuri rwose badepite murakoze nimutuvuganire kuko nkumuntu utega burimusi cyangwa ahembwa macyeya .Kandi iwabo arimucyaro niyazasubira kubasura pe.

  38. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Nukuri rwose badepite murakoze nimutuvuganire kuko nkumuntu utega burimusi cyangwa ahembwa macyeya .Kandi iwabo arimucyaro niyazasubira kubasura pe.

  39. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Nukuri rwose badepite murakoze nimutuvuganire kuko nkumuntu utega burimusi cyangwa ahembwa macyeya .Kandi iwabo arimucyaro niyazasubira kubasura pe.

  40. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Nukuri rwose badepite murakoze nimutuvuganire kuko nkumuntu utega burimusi cyangwa ahembwa macyeya .Kandi iwabo arimucyaro niyazasubira kubasura pe.

  41. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Nukuri rwose badepite murakoze nimutuvuganire kuko nkumuntu utega burimusi cyangwa ahembwa macyeya .Kandi iwabo arimucyaro niyazasubira kubasura pe.

  42. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Nukuri rwose badepite murakoze nimutuvuganire kuko nkumuntu utega burimusi cyangwa ahembwa macyeya .Kandi iwabo arimucyaro niyazasubira kubasura pe.

  43. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    RURA Narinziko iri hariya
    Munyungu za Rubanda kuruta iza izabashoramari
    Cyangwa ikaba umuhuza
    Ariko biriya biciro
    Ariko Imana ishimwe ko
    Hanyuma ya RURA harizindi
    Nzego kandi twizeye ko
    Zizakorera umuturage
    Ubuvugizi kandi bukumvikana
    Gusa ntihagire unyumva
    Nabi kuko ndabisubiramo
    Biriya biciro ntibihuye
    Niminsi abatuye isi bahagazemo.

  44. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    RURA Narinziko iri hariya
    Munyungu za Rubanda kuruta iza izabashoramari
    Cyangwa ikaba umuhuza
    Ariko biriya biciro
    Ariko Imana ishimwe ko
    Hanyuma ya RURA harizindi
    Nzego kandi twizeye ko
    Zizakorera umuturage
    Ubuvugizi kandi bukumvikana
    Gusa ntihagire unyumva
    Nabi kuko ndabisubiramo
    Biriya biciro ntibihuye
    Niminsi abatuye isi bahagazemo.

  45. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Yebabawe!RURA wagirango abayikoramo ntanumwe utega imodoka zitwara abagenzi rusanjye 1:igiciro kurugendo cyashyizweho kiruta icyaliho ubwo imodoka zatwaraga abagenzi 50% kubwo kwilinda ikwirakwizwa rya Covid 19. Icya 2:igiciro bya Petrol byaragabanutse Kandi alibyo byagateje ikibazo abaturage turasaba ko ibiciro byingendo byasubirwamo bikagabanuka

  46. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Yebabawe!RURA wagirango abayikoramo ntanumwe utega imodoka zitwara abagenzi rusanjye 1:igiciro kurugendo cyashyizweho kiruta icyaliho ubwo imodoka zatwaraga abagenzi 50% kubwo kwilinda ikwirakwizwa rya Covid 19. Icya 2:igiciro bya Petrol byaragabanutse Kandi alibyo byagateje ikibazo abaturage turasaba ko ibiciro byingendo byasubirwamo bikagabanuka

  47. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Yebabawe!RURA wagirango abayikoramo ntanumwe utega imodoka zitwara abagenzi rusanjye 1:igiciro kurugendo cyashyizweho kiruta icyaliho ubwo imodoka zatwaraga abagenzi 50% kubwo kwilinda ikwirakwizwa rya Covid 19. Icya 2:igiciro bya Petrol byaragabanutse Kandi alibyo byagateje ikibazo abaturage turasaba ko ibiciro byingendo byasubirwamo bikagabanuka

  48. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Yebabawe!RURA wagirango abayikoramo ntanumwe utega imodoka zitwara abagenzi rusanjye 1:igiciro kurugendo cyashyizweho kiruta icyaliho ubwo imodoka zatwaraga abagenzi 50% kubwo kwilinda ikwirakwizwa rya Covid 19. Icya 2:igiciro bya Petrol byaragabanutse Kandi alibyo byagateje ikibazo abaturage turasaba ko ibiciro byingendo byasubirwamo bikagabanuka

  49. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Barakabije cyane.Urugero nk’urugendo Mumujyi-Nyacyonga,mbere ya covid19 byari 219,nyuma ya guma mu rugo biba 319 kandi icyo gihe imodoka hajyagamo 50%.
    None ubu bongerewe abagenzi kandi essance ikaba yaragabanutse ibiciro byabaye 407,byikubye hafi 2 y’ibya mbere ya covid19.

  50. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Barakabije cyane.Urugero nk’urugendo Mumujyi-Nyacyonga,mbere ya covid19 byari 219,nyuma ya guma mu rugo biba 319 kandi icyo gihe imodoka hajyagamo 50%.
    None ubu bongerewe abagenzi kandi essance ikaba yaragabanutse ibiciro byabaye 407,byikubye hafi 2 y’ibya mbere ya covid19.

  51. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Nibyiza ko bam we mubayobozi babonena am we mu matsikamirwa abanyarwanda bakorerwa..byiza.com muri kimwe mu binyamakuru bivugira rubanda kdi bigatanga impinduka nziza bityo nkaba mboneyeho kubasaba kuzatuganiriza HEC na MINEDUC k’umuti urambye k’ubwambuzi,isiragizwa rikorerwa abanyeshuri bafungirwa kaminuza ntibasubizwe ibyo batanze kdi ibifi binini (banyiri universities)barakoresheje ndetse bakanungurwa nimitsi n’icyuya (schoolfees) abanyeshuri bishyuye!hanyuma abanyeshuri bagasezererwa amaramasa kdi Leta ariyo yatanze ibyangombwa n’uburenganzira bwo gukorana k’izo Kaminuza ese aka karengane Leta ntikabona? Rwose binashoboka mwazatugereza iki kibazo kuri Nyakubahwa PK kuko ubu ni ubwambuzi bushyigikiwe na bamwe mubayobozi. Muzaba mukoze

  52. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Nibyiza ko bam we mubayobozi babonena am we mu matsikamirwa abanyarwanda bakorerwa..byiza.com muri kimwe mu binyamakuru bivugira rubanda kdi bigatanga impinduka nziza bityo nkaba mboneyeho kubasaba kuzatuganiriza HEC na MINEDUC k’umuti urambye k’ubwambuzi,isiragizwa rikorerwa abanyeshuri bafungirwa kaminuza ntibasubizwe ibyo batanze kdi ibifi binini (banyiri universities)barakoresheje ndetse bakanungurwa nimitsi n’icyuya (schoolfees) abanyeshuri bishyuye!hanyuma abanyeshuri bagasezererwa amaramasa kdi Leta ariyo yatanze ibyangombwa n’uburenganzira bwo gukorana k’izo Kaminuza ese aka karengane Leta ntikabona? Rwose binashoboka mwazatugereza iki kibazo kuri Nyakubahwa PK kuko ubu ni ubwambuzi bushyigikiwe na bamwe mubayobozi. Muzaba mukoze

  53. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    RURA ariko irashaka ko tuvugisha iki ngo ikunde yumve ko tubabaye koko????

  54. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    RURA ariko irashaka ko tuvugisha iki ngo ikunde yumve ko tubabaye koko????

  55. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Ama kweli mwenye shibe hamjui mwenye njaa.

  56. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Ama kweli mwenye shibe hamjui mwenye njaa.

  57. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Ama kweli, mwenye shibe hamjui mwenye njaa.

  58. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Ama kweli, mwenye shibe hamjui mwenye njaa.

  59. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Hello,rula irarengana kuko nayo ingomba gukora ibiganiro naba investors hanyuma bagafata icyemezo nawe ubagamiye Indi,ikindi mwibuke ko urwego tea transport rwahugabanye cyane,muburyo bigaragara,mwwihagane babyingewo neza,kandi izo ntumwa za rubanda ntizihubuke zibanze zikore ubusesenguzi ku mpande zombi.tks

  60. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Hello,rula irarengana kuko nayo ingomba gukora ibiganiro naba investors hanyuma bagafata icyemezo nawe ubagamiye Indi,ikindi mwibuke ko urwego tea transport rwahugabanye cyane,muburyo bigaragara,mwwihagane babyingewo neza,kandi izo ntumwa za rubanda ntizihubuke zibanze zikore ubusesenguzi ku mpande zombi.tks

  61. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Tuvuge uko tubibona buriya rura iyoboye igihugu ntiyakigurisha n’abashoramari kunyungu zabo ititaye ku baturage

  62. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Tuvuge uko tubibona buriya rura iyoboye igihugu ntiyakigurisha n’abashoramari kunyungu zabo ititaye ku baturage

  63. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Njye ndumva impamvu RURa yahanitse ibiciro ,Nuko bagenda muzabo.Igitekerezo cyajye abadepite twitoreye ba RPF inkotanyi bigaragaze.Kuko nibo benshi.

  64. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Njye ndumva impamvu RURa yahanitse ibiciro ,Nuko bagenda muzabo.Igitekerezo cyajye abadepite twitoreye ba RPF inkotanyi bigaragaze.Kuko nibo benshi.

  65. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Yegokoweee narumiwe. Ubu c mucyaro bazongera bambaze impamvu ntakibasura? Mujye mubibaza RURA rwose. Sinzongera kwishimira igabanuka ry’ibiciro bya petrol kuko nubundi byamanuka byazamuka ntacyo bimariye twe rubanda rugufi, nubundi tugenda duhenzwe

  66. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Yegokoweee narumiwe. Ubu c mucyaro bazongera bambaze impamvu ntakibasura? Mujye mubibaza RURA rwose. Sinzongera kwishimira igabanuka ry’ibiciro bya petrol kuko nubundi byamanuka byazamuka ntacyo bimariye twe rubanda rugufi, nubundi tugenda duhenzwe

  67. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya
    Ariko wagirango RURA ni umunyamigabane hamwe n’abashoramari.
    Mazout imodoka zitwara abantu bivugwa ko igurwa ku gicir cy’ikiranguzo. Byongeye igiro cyayo cyaragabanutse.
    Ingendo uko zareshyaga hari izo bacagaguye bazigiramo nyinshi kandi bahanika ibiciro.

    RURA ikwiye kwisobanura mu Inteko kuko wagirango ifite ubutumwa (mission) bwo guhungabanya imibereho y’abaturage byatuma banga leta yabo. Na we se gaho bazamuye ibiciro by’amazi, by’amashanyarazi, iby’ingendo ngo ni ukugirango umushoramari adahomba !!
    Ahombe ibiciro bya mazout na esence byaragabanutse, ingendo zishyurwa ku giciro cy’uburebure bw’urugendo rwose n’ubwo waviramo muri ¼ bakongeramo abandi bishyura gutyo !!
    Mwibuke imyaka abantu bamaze bishyura internet zitaba mu modoka kandi mu kiguzi cy’urugendo irimo ! Hari indishyi zigeze zihabwa abanyarwanda ?

  68. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya

  69. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya

  70. Bamwe mu badepite bagiye gusaba ko RURA igabanya ibiciro by’ingendo bishya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *