Abakoreshaga amanyanga mu igurishwa ry’ifumbire akabo kashobotse

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iravuga ko uburyo bushya mu micungire no gukwirakwiza inyongeramusaruro binyuze muri gahunda ya nkunganire buzafasha mu guhangana n’abinjizaga ifumbire bakanayicuruza mu buryo budaciye mu mucyo, bikaba byanatezaga igihombo kitari gito kuri leta.
Nyuma yuko igikorwa cyo kwinjiza mu gihugu no kugeza ku bahinzi inyongeramusaruro/ifumbire cyeguriwe inzego z’abikorera cyagaragayemo amakosa cyane cyane ashingiye ku buziranenge bw’iyi fumbire yabaga yinjijwe mu gihugu na ba rwiyemezamirimo ndetse n’amanyanga ku ngano y’ifumbire yinjijwe yashoboraga gutuma leta yishyura n’ibitakoreshejwe.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana asobanura ko ikibazo cyagaragaye ubwo leta yaretse inshingano zo kugura ifumbire ikabyegurira abikorera, akaba ari yo mpamvu hashyizweho ikompanyi yigenga mu guhuza ibikorwa by’abinjiza iyi nyongeramusaruro n’abayicuruza mu bahinzi.
Yagize ati, “Ikibazo kinini kirimo nuko twagiye tubonamo amanyanga cyane cyane ashingiye ko leta yaguraga inyongeramusaruro ikagenda ikaziha abaturage none ubu bikaba byaragiye mu maboko y’abikorera ku giti cyabo, tukagira abantu bazinjiza mu gihugu bakazijyana bakazishyira abazicuruza mu baturage (Agrodealer)”.
rw1_0814
Akomeza avuga mu igenzura ryakozwe ryerekanye ko ubwo buryo burimo ibibazo byinshi, “Twaje gukora igenzura ry’ubwo buryo (system) tuza kubonamo ibibazo byinshi, bimwe byari bishingiye ku bwiza n’ubuziranenge bw’ibyo tubona ikindi cyari gishingiye kukuba twakishyura ibitageze mu gihugu cyangwa ibitakoreshejwe ikindi nuko abo bazigurishaga abaturage bashoboraga kuduha amakuru y’ibitakoreshejwe”.
Kuba iyi nkunganire ifasha abahinzi haba harimo umusanzu wa leta niyo mpamvu byabaye ngombwa ko minisiteri y’ubuhinzi ibyikurikiranira mu kwirinda ko n’uwagurishije ibiro bitanu yashoboraga ku byuririraho akavuga ibiro birenze ibyo yagurishije noneho leta ikaza kwishyura ibitakoreshejwe.
“Tumaze gukora iryo genzura twarebye uburyo twabikemura, twahise dushaka ikompanyi yigenga yitwa Agro-processing Trust company yaba aho hagati; kuko ubundi umuntu wayinjizaga mu gihugu yayijyanaga akayiha agrodealer (Uwuzicuruza ku baturage); ibyo nibyo byadutezaga ikibazo hakabaho kuvuga ibitakoreshejwe kugira ngo babone uko baza kugabana amafaranga y’uburiganya”.
Uwinjizaga mu gihugu iyi nyongeramusaruro azakomeza abikore ndetse n’uwayicuruzaga akomeze akazi ariko uwazinjije siwe uzagenda ngo agirane amasezerano n’uwuzasicuruza mu baturage ari naho hagaragariraga igihombo gitewe n’amanyanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Th éogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *