Abanyamakuru baturutse mu bihugu 16 basuye urwibutso rwa Kigali-Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Abanyamakuru bari bateraniye mu nama ya Africa by Radio y’Iminsi 6 yabera mu Rwanda biyemeje kubwira isi ukuri kuri Jenoside yakore Abatutsi,nuburyo basanze abanyarwanda badasanzwe.
ADEPR /bwiza.com Kuri iyi Tariki ya 15 Nzeli 2016 nibwo Abanyamakuru bava mu bihugu n’imigabane itandukanye biganjemo abakora ibijyanye n’iyogezabutumwa basuye urwibutso rwa Kigali ku Gisozi aho bari baherekejwe n’abayobozi bakuru b’itorero ry’ADEPR bari barangajwe imbere n’Umuvugizi wabo mukuru Bishop Jean Sibomana.

ADEPR /bwiza.com
Bishop Sibomana Jean Umuvugizi mukuru wa ADEPR

Umuvugizi wa ADEPR aganira n’abanyamakuru yavuze ko impamvu bazanye aba bashyitsi gusura urwibutso rwa Kigali rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994 ari ukugirango bamenye amateka mabi yaranze igihugu cy’u Rwanda. ngo nabo bazirinde ntibazagwe mu mutego nkuwo itangazamakuru ryo mu Rwanda ryahuye nawo wo gushyigikira no kwamamaza Jenoside n’ingengabitekezo yayo bikagera aho abarenga miliyoni 1 bicwa bazize uko bavutse.
ADEPR /bwiza.com
Bishop Sibomana yemeza ko amateka yaranze u Rwanda azafasha aba banyamakuru kwirinda kugwa mubishuko byabashora muri Jenoside ahubwo bagomba kugenda bakigisha urukundo

ADEPR /bwiza.comBishop Sibomana yavuze ko ibyo abo banyamakuru babonye bizabyara umusaruro mwinshi kuko bizabafasha kuvuga ibyo babonye,mu gihe bamwe babyumvaga ntibabihe agaciro ngo babone uko abanyarwanda babuze urukundo n’ubukirisito bakishora muri Jenoside yaje gusiga impfubyi n’abapfakazi ningaruka mbi zayo. ati:”ibi babonye bizabafasha kwirinda amacakubiri no kurinda ibihugu byabo ndetse nisi yose ngo Jenoside ntizongere kuba ukundi haba mu Rwanda ndetse nahandi.”
ADEPR /bwiza.com
Madame Sandy Day Umunyamabanga mukuru wa Africa by Radio(ABR Media)

Umunyamabanga wa Africa by Radio Madame Sandy yavuze ko ibyo abonye biteye intimba n’umubabaro kuburyo bitoroshye kuba yagira icyo avuga bitewe nuko yabonye Jenoside yakorewe Abatutsi ,ati: abana barishwe ababyeyi baricwa imiryango irasenyuka, ntibyumvikana ,meze nabi mumutima wange, ndababaye kubwibi iki gihugu cyahuye nacbo.ariko nibyiza ko cyongeye kwiyubaka no kuba barashyizeho urwibutso nikimwe mubizafasha kutibagirwa na rimwe Jenoside yakorewe Abatutsi ,kandi abanyarwanda bubatse ubuzima muburyo bushimishije.
ADEPR /bwiza.comYakomeje avuga ko abanyamakuru baje mu Rwanda mu mahugurwa bakaba banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ngo aho bazagera hose bagomba kuvuga kububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bazabwira isi ndetse na Africa ko abanyarwanda nyuma ya Jenoside biyubatse bafite umutima w’ubumuntu,icyerekezo no gushyira hamwe kandi ko Africa ikwiye kumenya ko byoroshye kugira ubumwe no kwitandukanya n’ibituma bangana bakamarana.
ADEPR /bwiza.com
Aya mahugurwa y’iminsi 6 yateguwe na ADEPR ifatanyije n’Africa by Radio aho abera muri Hotel Dove ku gisozi,akaba afite intego igiri iti :”Ivugabutumwa mu itangazamakuru” ahuriyemo abanyamakuru baturuka mu bihugu 17 aribyo:Rwanda,USA,Canada,Kenya,Tanzania,Burundi,DRC,Gahna,Benin,Australia,Suede,Uganda,UK,Romania,South Africa,Ethiopa
ADEPR /bwiza.com
ADEPR /bwiza.com
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *