Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo

Sangiza iyi nkuru

Ku nshuro ya kabiri, umudepite Dr. Frank Habineza uhagarariye ishyaka rya Green Party mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda avuze ku biciro bishya by’ingendo; yasabye abayobozi b’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) kubimanura cyangwa se bakegura.

Ni nyuma y’aho umuyobozi wa RURA, Lt. Col. Patrick Nyirishema yatangarije RBA ko nta gahunda ya vuba uru rwego rufite yo guhindura ibiciro, ngo bitewe n’uko rwabanje kubyigaho, rukananabigenzura ku bufatanye n’inzego nka BNR na Minisiteri y’Imari.

Depite Habineza mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 19 Ukwakira 2020, yagize ati: “Turasaba abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo.”

Ubu butumwa bwa Depite Habineza buje bwunganira ubwo yari yatanze mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com tariki ya 16 Ukwakira, aho yagize ati: “Ibi biciro RURA yatangaje bigaragara ko yabizamuye mu nyungu z’abashoramari ariko yirengagije inyungu za rubanda.”

Yakomeje ati: “Mu by’ukuri abaturage barakennye kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid-19, kabone n’iyo RURA yaba yarapanze kongera ibiciro mbere ya Covid-19 nk’uko ibivuga. Iki si cyo gihe cyiza cyo kuzamura ibiciro. Turasaba RURA kwisubiraho vuba kugira ngo irengere rubanda.”

Mugenzi we, Depite Mukabunani Christine mu butumwa bwunganira ubwa Habineza, yavuze ko bagiye gukorera abaturage ubuvugizi, ikibazo kikagezwa mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo RURA yisubireho, igabanye ibiciro by’ingendo.

RURA yashyizeho ibi biciro bifatwa nk’ibihanitse mu ijoro rya tariki ya 14 Ukwakira, bitangira kubahirizwa mu gitondo cya tariki ya 15. Yabishyizeho ishingiye ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12. Ibi biciro bishya, byaje bisimbuye ibyari byarashyizweho muri Gicurasi 2020, ubwo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zasabwaga gutwara 50% by’ubushobozi bwazo.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
    Ariko ge mbona ibi biciro Rula yashyizweho ntacyo bitwaye nubundi ubwo aba burana nibamwe batanyurwa .

    1. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
      ark wibuk k ubushoboz bw abant butanan bagomb gushyir kubicir bitazagir uw bibangamir.

    2. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
      ark wibuk k ubushoboz bw abant butanan bagomb gushyir kubicir bitazagir uw bibangamir.

    3. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
      Wowe wiyita reyon spot urasinziriye nukanguka nzagusibiza ngo ntacyo bitwaye!!!

    4. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
      Wowe wiyita reyon spot urasinziriye nukanguka nzagusibiza ngo ntacyo bitwaye!!!

  2. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
    Ariko ge mbona ibi biciro Rula yashyizweho ntacyo bitwaye nubundi ubwo aba burana nibamwe batanyurwa .

  3. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
    Ariko ge mbona ibi biciro Rula yashyizweho ntacyo bitwaye nubundi ubwo aba burana nibamwe batanyurwa .

  4. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
    Ariko ge mbona ibi biciro Rula yashyizweho ntacyo bitwaye nubundi ubwo aba burana nibamwe batanyurwa .

  5. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
    Kuki birengagiza abanyarwanda aho bakura? bakura mungaruka se Covid-19 yateje.Habeho kwicara abikorera hamwe nabaharanira inyungu zarubanda kugirango ibiciro by’ingendo bigabanuke Uriya muyobozi wa RURA afite imodoka ya Leta agendamo,amavuta,ikarita yohuhamagara,amafaranga yokwakira abashyitsi, yabuzwa Niki se kuzamura ibiciro.hababaye twe rubanda.nahowe ntacyo bimubwiye.

  6. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
    Kuki birengagiza abanyarwanda aho bakura? bakura mungaruka se Covid-19 yateje.Habeho kwicara abikorera hamwe nabaharanira inyungu zarubanda kugirango ibiciro by’ingendo bigabanuke Uriya muyobozi wa RURA afite imodoka ya Leta agendamo,amavuta,ikarita yohuhamagara,amafaranga yokwakira abashyitsi, yabuzwa Niki se kuzamura ibiciro.hababaye twe rubanda.nahowe ntacyo bimubwiye.

  7. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
    ESE ubundi,uru rwego ni ngenzuramikorere koko ?uyu muyobozi se,yari mugihugu,asobanukiwe ingaruka za covide ?

  8. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
    ESE ubundi,uru rwego ni ngenzuramikorere koko ?uyu muyobozi se,yari mugihugu,asobanukiwe ingaruka za covide ?

  9. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
    Rwose ibi biciro biriho ubu bisa nkaho bajya kubishyiraho batabanje kureba ku bushobozi bw’abaturarwanda! Barashaka ko ingaruka batewe na covid_19 bazikurwamo n’abaturage babagana birengagizako ari ntawe zitagezeho.

  10. Depite Habineza arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba batamanuye ibiciro by’ingendo
    Rwose ibi biciro biriho ubu bisa nkaho bajya kubishyiraho batabanje kureba ku bushobozi bw’abaturarwanda! Barashaka ko ingaruka batewe na covid_19 bazikurwamo n’abaturage babagana birengagizako ari ntawe zitagezeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *