Inkotanyi zatsinze FAR kuko politiki itajyanaga n’igisirikare- Gen Rwarakabije

Sangiza iyi nkuru

N’ ubwo ubuyobozi bukuru bw’ ingabo za FPR/ Inkotanyi bwari bugizwe n’ abagabo bafite ubunararibonye ku ntambara bitewe no kumenyera ntibyari bihagije kugirango basenye ingabo za Habyarimana kuko zari zarahuguwe bihagije.
Umwe mu basirikare bakuru ba FAR ndetse wakurikiraga urugamba, Maj. Gen Rwarakabije yagiye asobanura ko icyatumye batsindwa byatewe n’uko igisirikare cyari ukwacyo na politiki ikaba ukwayo, bidahuje kandi abantu bacikamo ibice, haba mu gisirikare n’abaturage ubwabo.

gen-paul-rwarakabije
Maj. Gen Rwarakabije Paul

Ati “ Abari batuyoboye icyo gihe ntibigeze batwarira hamwe intambara ya Politiki n’igisirikare mu gihe abo barwanaga byari ikinyuranyo.”
Avuga ko muri RPA politiki n’igisirikare byari ikintu kimwe ku buryo ari na cyo Inkotanyi zatsindishije iyo ntambara.
Ati “ Burya iyo politiki igenda nabi bituma n’igisirikare kitagenda neza .”
Rwarakabije agaruka ku cyiciro cy’urugamba, ubwo Inkotanyi zateye ziturutse mu Ruhengeri, zigera kuri Base, Rulindo, Shyorongi, hari mu 1993, hafi y’i Kigali.
Ati “ Icyo gitero cyanabaye ikintu kitwereka ko gusubira inyuma kw’Inkotanyi bitoroshye ndetse bitanashoboka kuko rwose bari bageze i Kigali, byatanze icyerekezo cy’uko intambara ibabeyere nziza .”
Abahanga mu by’ uburyo inzego zikorana bemeza ko igisirikare ari igikoresho cya politiki ariko igamije kubahisha ibyemezo bifitiye abaturage akamaro ariko iyo bitubahirijwe icyo gisirikare kigakora ku nyungu bwite z’ abanyapolitiki byanze bikunze kiratsindwa.
Ibyo bifitanye isano rikomeye n’ amateka yagiye aranga u Rwanda kuva mu cyiswe “Revolution Hutu” aho igisirikare cyari kigizwe n’ ubwoko bumwe ndetse na nyuma y’ aho mu mwaka w’i 1973 ubwo Juvenal Habyarimana yafataga ubutegetsi n’ ubwo yari yijeje abantu ubumwe ntabwo yabishyize mu ngiro.
Mu nzego z’ ubuyobozi bwa politiki ndetse na gisirikare Abanyarwanda bakomoka mu Majyaruguru nibo bafataga ibyemezo ndetse bakica bakanakiza.
Mu ncamake, intsinzi y’ Inkotanyi ikubiye mu ibanga ryo kuba abayobozi bayo bari bararenze ivangura ry’ amoko n’ uturere bitewe n’uko bari baratatanye mu mahanga bakurira mu buhungiro ndetse biba ngombwa ko babana n’ abanyamahanga basanze hirya no hino ku Isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *