Ingabire Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yishimiye insinzi ya APR Basketball Club ayikomera amashyi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.
Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe ya APR BBC yakatishije itike ya 1/2 cy’irangiza muri shampiyona ya BK Basketball National League, nyuma yo gutsinda Espoir BBC amanota 105 kuri 78, ihita izamukana na Patriots BBC bari basangiye itsinda rya kabiri.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryanditse kuri Twitter yaryo ko APR yabaye ikipe ya kabiri muri shampiyona ya 2019/20 ishoboye gutsindira muri Kigali Arena amanota ari hejuru y’ijana mu mukino umwe, ryongeraho ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yahise igera muri 1/2 cy’irangiza.
Ange Kagame usanzwe ari umukunzi wa Basketball kimwe n’umubyeyi we, yahise avuga kuri ubu butumwa akomera amashyi ikipe ya APR.
Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter barimo umunyamakuru Cyubahiro Robert MCKena wa RBA, bahise babyuririraho banamubaza niba anafana ikipe y’umupira w’amaguru ya APR, asubiza ko musaza we muto ari we uyifana. Ntabwo yigeze avuga ikipe ya ruhago afana mu Rwanda.
APR Basketball Club igomba guhura na REG BBC muri 1/2 cy’irangiza, mu gihe Patriots igomba guhura na IPRC Kigali.
Mu bagore amakipe yageze muri 1/2 cy’irangiza ni IPRC Huye igomba guhura na APR BBC na The Hoops Rwanda izisobanura n’ikipe y’ubumwe.


