Mu muhango wo gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere ku rwego rw’akarere ka Kamonyi ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 14 Nzeri 2016, ubuyobozi bw’akarere bwijeje abaturage b’umurenge wa Ngamba ko bagiye gutunganyirizwa Umudugudu w’icyitegererezo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Aimable UDAHEMUKA aganira n’abaturage b’umurenge wa Ngamba, Akagari ka Marembo ku munsi wo gutangiza ku mugaragaro ukwezi kw’imiyoborere myiza yababwiye ko mu murenge wa Ngamba ubuyobozi bugiye kuhibanda bukahageza ibikorwa remezo, cyane cyane hakazubakwa Umudugudu wa Gatwa uzaba urimo iby’ibanze byose by’ubuzima rusange bw’umuturage.
yagize ati, “mu munsi ya vuba umudugudu wa Gatwa tugiye gutangira kuwutunganya, tuwugezemo amashanyarazi, amazi meza, imihanda myiza, ivuriro n’ishuri ku buryo abazaba batuyemo bazumva ko batuye ahantu hagendanye n’igihe”.
Meya Aimable UDAHEMUKA yongeyeho ko ikigamijwe muri iyi gahunda ari ugutuza neza kandi heza abanyarwanda, hibandwa ku bice by’icyaro bigatunganywa mu buryo bunoze. Yavuze ko bazakomeza no mu tundi duce tw’Akarere ku buryo iyi gahunda yo gutura ku midigudu itunganyije izagera hirya no hino.
Ku ruhande rw’ibiro by’ubutaka mu Karere, Bwana Rwizihirwa Innocent umuyobozi w’agateganyo w’ibi biro, yasobanuye ko gutungaya umudugudu w’icyitegererezo wa Gatwa bifitanye isano ya bugufi no kunoza imikoreshereze y’ubutaka. Uyu muyobozi yababwiye ko igishushanyo mbonera cy’akarere gisobanura neza ahagenewe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ahagenewe ibikorwa rusange, ahagenewe imihanda n’ahagenewe ubwubatsi.
Abazatuzwa muri uyu mudugudu bazaturuka mu bice bitandukanye by’uyu murenge cyane cyane abaturage bari bakiri mu manegeka.
Aho abaturage basabwe kwimuka bakegera bagenzi babo mu Midugudu, kugira ngo birinde ingaruka z’ibiza zishobora kubibasira kubera gutura ahantu habi no gufasha muri gahunda yo kwegerezwa ibikorwaremezo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


