Perezida Kagame yasabye abasenateri barahiye kuzirikana ibyifuzo by’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane yakiriye indahiro z’abasenateri batandatu bashya baheruka kwinjira muri Sena y’u Rwanda, abasaba gukora imirimo yabo bazirikana ibyifuzo by’abaturage.

Abasenateri barahiye barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Mugisha Alexis, Mukakarangwa Clotilde, Twahirwa Andre na Uwizeyimana Evode, bashyizwe mu myanya nyuma y’umwaka umwe abandi basenateri batangiye manda.

Aba basenateri basimbuye Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite bari barashyizweho na Perezida wa Repubulika nyuma y’abandi, ari nayo mpamvu basoje manda nyuma ya bagenzi babo.

Mugisha Alexis na Mukakarangwa Clotilde bo basimbuye Uyisenga Charles na Mukakalisa Jeanne D’Arc, nabo basoje manda nyuma y’umwaka umwe kuri bagenzi babo bari batanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya politiki.

Perezida Kagame yavuze ko yizera ko Abasenateri bashya bazanye ubunararibonye n’amaraso mashya, azafasha mu kugera ku ntego igihugu cyiyemeje.

Yabibukije ko bahagarariye Abanyarwanda, bakaba bakwiye gukora bazirikana ibyifuzo by’abaturage.

Yagize ati: “Twifuza ko Abanyarwanda bose, aho baturuka, uko bateye, ibyo bemera ibyo batemera, bafite uburenganzira bwo kwisanga mu gihugu cyacu kandi bahagarariwe, bakagira ijwi bagashobora kuvuga ibyo batekereza cg se bakavuga ibibazo bafite bigamemuka.”

“Turizera ko aba basenateri bamaze kurahira bazanye inararibonye, bazanye ibitekerezo, bazanye amaraso mashya, kugira ngo dushobore gukomeza kubaka igihugu cyacu, ku ntambwe ikwiye.”

Yunzemo ati: “Abasenateri Abanyarwanda bababonamo amatwi yabo, amaso yabo, umutima wabo, gukurikirana ibyangombwa byose bifuza ndetse harimo no kugenzura imikorere y’izindi nzego cyane cyane guverinoma.”

Perezida Kagame yavuze ko gukorera u Rwanda bisaba ubwitange mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije u Rwanda ahanini bishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

Ati “Kuri twe aho tuva ni kure n’aho tujya ni kure, birumvikana rero ko ibyo twitezweho ari byinshi.”

Yagaragaje ko muri urwo rugendo hataburamo imbogamizi zaba izo mu gihugu imbere ndetse n’imbogamizi zihuza ibihugu.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko hari n’imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19, ariko ko atari umwihariko w’u Rwanda, dore ko icyorezo cyageze n’ahandi ku isi, ariko avuga ko u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje gukora ibishoboka byose ngo bahangane n’ingaruka zacyo, ari na ko bakomeza kucyirinda.

Ku bwe ngo kuba icyorezo cyaraje kiyongera ku bindi bibazo Igihugu gifite, bisobanuye ko ibibazo bibaye byinshi, bityo n’abantu bakaba bagomba gukuba inshuro nyinshi imbaraga bakoresha mu guhangana na byo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *