Imvura y’amahindu yahitanye abantu 7 mu majyepfo y’u Bushinwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyaga ukomeye wahawe izina rya Meranti wibasiye amajyepfo y’Iburasirazuba bw’u Bushinwa n’igice cya Taiwan kuva ejo kuwa 15 Nzeri 2016, umaze guhitana abagera ku munaniunangiza ibikorwaremezo bitandukanye ndetse hari n’abandi benshi baburiwe irengero.
Uyu muyaga ukaze wateje impanuka zitandukanye unahagarika ingendo nyinshi z’indege na gariyamoshi zateganyaga kwerekeza muri aka gace.
Minisitiri wimibereho myiza y’abaturagi mu Bushinwa yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ko umubare w’abamaze guhitanwa n’uyu muyaga wageze ku bantu 7, ukaba wibasiye igice cy’intara Ya Fujian, abandi 9 bakaburirwa irengero.
Ubuyobozi muri Taiwan bwemeza ko ari umuntu umwe wamaze guhitanwa n’uyu muyaga ukomeye.
Inzego za leta mu Bushinwa ziratangaza ko abavanywe mu byabo n’uyu muyaga bamaze kugera kuri miliyoni 33, ugasenya n’amazu agera ku 1,600. Amwe mu mafoto yafashwe mu bihe bitandukanye yerekanaga amapoto y’amashanyarazi n’imodoka byangijwe n’uduce tumwe tukirengewe n’amazi.
Ibigo by’iteganyagihe muri aka gace biratangaza ko undi muyaga n’imvura bikaze bizwi ku izina rya Malakas ushobora kwibasira igice cya Taiwan mu masaha akuze yo kuwa Gatanu no kwagatandatu.
Iyi mvura y’amahindu ni imwe mu zikomeye zibasiye igice cy’Amajyepfo y’u Bushinwa kuva mu 1949, ikaba ari nayo ibayeho ikomeye ku isi yose kuva uyu mwaka watangira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *