Mu rwego rwo guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, Polisi y’u Rwanda ,ku italiki ya 15 Nzeli, yakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu banyeshuri bagera kuri 861 bo mu turere twa Nyanza na Rwamagana, ibahamagarira kuba mu bayobozi b’uru rugamba.
Ubu butumwa bwatanzwe n’abashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mukurwanya ibyaha muri utu turere aribo Inspector of Police (IP), J.Baptiste Bizimana muri Nyanza na IP Goretti Uwimana muri Rwamagana.
Mu karere ka Nyanza, abanyeshuri 411 bagiriwe inama yo kutishora mu kunywa ibiyobyabwenge kandi bibutswa ingaruka ziba mu kubinywa cyane cyane ku rumogi na kanyanga.
Aha IP Bizimana yagize ati:” Kunywa ibiyobyabwenge bituma muta amashuri yanyu, bibangiza umubiri no mu mutwe, bibakururira guhura n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda z’indaro .”
Naho abanyeshuri 450 bo muri G S Sovu mu karere ka Rwamagana bo, basabwe kwibumbira mu matsinda arwanya ibiyobyabwenge nk’amahuriro yo kungurana ibitekerezo.
Aganira nabo, IP Uwimana yabasabye kuba ba ambasaderi b’impinduka muri bagenzi babo, ku kwirinda ibiyobyabwenge ubu bisigaye byibasiye urubyiruko maze abasaba gufatanya n’inzego z’umutekano baziha amakuru ku bafite aho bahurira n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati:” Ibyaha byinshi nko gusambanya abana, gufata ku ngufu, ubujura, gukubita no gukomeretsa n’ibindi ,..bifite inkomoko ku businzi no kunywa ibiyobyabwenge.”
Yakomeje ababwira ko amatsinda yo kurwanya ibyaha yazajya abafasha mu bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano no gusangira amakuru ajyanye n’umutekano.
Umwe mu banyeshuri biga kuri GS Sovu witwa Leandre Muhumuza unayobora ihuuriro ryabo rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri iryo shuri, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nyigisho bahawe maze asaba bagenzi be kuzikurikiriza kandi bagafatanya kurwanya ibiyobyabwenge.
Benjamin Mugisha we yashimiye Polisi yabahaye inyigisho ku mutekano maze ahamagarira bagenzi be biga kuri ES St Esprit Nyanza ko amatsinda atatu bafite arimo iryo kurwanya ibiyobyabwenge, irirwanya Sida n’irirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yose bayabumbira hamwe bakayita itsinda ry’amahoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


