Pasiteri Sebanani Christophe ukora ubushakashatsi mu by’Iyobokamana yavuze ku ndagu za Magayane na Nyirabiyoro, zerekeye imitegekere y’u Rwanda kuva ku ngoma ya Cyami kugeza kuri Repubulika.
Pasiteri Christophe mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, yabanje kuvuga ku mateka y’imyemerere n’imyizere y’Abanyarwanda kuva mbere y’ubukoloni, agaruka kuri izi ndagu.
Ati: “Ubundi ubwo buhanuzi bwa Magayane ntabwo ari ubw’ejo. Magayane ngira ngo yahanuye mu 1980 ku ngoma za Repubulika ariko urebye na we yari yarabukuye kuri Nyirabiyoro.”
Akomeza ati: “Nyirabiyoro yari umurozi ukomeye cyane. Rero hari amagambo yaje guterana na Kigeli Ndabarasa y’ubuhanuzi ngo ingoma zizasimburwa gutya. Nasanze biriya bintu biri no mu bitabo by’abazungu, ziriya ndagu ntabwo ziri mu bitabo by’Abanyarwanda gusa.”
Ikibazo kiri muri izi ndagu, ati: “Ikibazo kiri muri ziriya ndagu ni uburyo abantu babisobanura. Usanga abantu babisobanura mu buryo butandukanye, kugira ngo babihuze n’intego zabo. […] Magayane yasubiyemo ibya Nyirabiyoro. Noneho ikintu kibabaje ni uko izo ndagu zaje kwimukira mu idini, noneho zo zihinduka ubuhanuzi, zihinduka amabonekerwa, zihinduka ihishurirwa….”
Kurikira ikiganiro cyose na Pasiteri Christophe mu buryo bw’amashusho, ukanze hano:
Magayane bivugwa ko yari umuhanuzi kuva mu myaka y’1970 kugeza mu y’1990. Avugwaho kuba yarahanuye iby’urupfu rwa Habyarimana Juvénal wabaye Perezida w’u Rwanda (1973-1994) bigatuma afungirwa muri gereza ya Ruhengeri. Amateka avuga ko hari byinshi yasize ahanuye, ngo bizaba mu gihe atakiriho.
Naho Nyirabiyoboro uyu Pasiteri Christophe avuga ko yakomoweho izi ndagu, yabayeho mu myaka y’1700, akaba yaramenyekaniye ku ndagu yaraguriye umwami Kigeli III Ndabarasa mu 1740 zijyanye n’ingoma ya Cyami kuva kuri Kigeli IV Rwabugiri, n’iby’ihirikwa ry’ubwami bwa Mibambwe IV Rutarindwa ryabereye ku Rucunshu.



2 Responses
Uko Pasiteri Christophe yumva iby’indagu za Magayane na Nyirabiyoro
Uyu mu pastor rwose Imana imuhe imigisha.kuko asobanuye ibintu byari urujijo
Uko Pasiteri Christophe yumva iby’indagu za Magayane na Nyirabiyoro
Uyu mu pastor rwose Imana imuhe imigisha.kuko asobanuye ibintu byari urujijo