Abakozi b’imirenge igize Akarere ka Ruhango bafite inshingano zirebana n’ubutaka, imiturire, ibikorwa remezo na notariya mu by’ubutaka, hamwe n’abashinzwe irangamimerere bahigiye gutanga serivise zitangwa na Leta hakoreshejwe “Irembo” nk’igikoresho gikoranye ubuhanga cyifashishwa mu rwego rwo gusaba, no kwishyura serivise zitangwa muri Leta.
Hari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro, ku rwego rw’Akarere ka Ruhango, gukoresha “Irembo” mu gutanga serivise za Leta cyabereye mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Byimana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 15 Nzeri 2016.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge nabo bashyize umukono kuri aya masezerano y’imihigo, bemeza ko bazakurikirana buri munsi ishyirwa mu bikorwa ryayo mu rwego rwo gufasha no korohereza abo bakozi kuyigeraho. Umurenge wa Byimana wabereyemo iki gikorwa ni wo wahize indi mirenge y’Akarere ka Ruhango mu gutanga serivisi z’irangamimerere zitangwa hifashishijwe urubuga “ Irembo ”.
NDUGUTSE Eric, umukozi w’Umurenge wa Byimana ushinzwe irangamimerere na notariya. Ahamya ko gukoresha Irembo mu gutanga serivise ari gahunda nziza izafasha abaturage kubona serivise mu buryo bwihuse, abatanga serivise nabo bakihutisha serivisi batanga, n’akazi muri rusange.
Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’Irembo mu Ntara y’Amajyepfo, RUGEMA Alain, yarondoye serivise za Leta zitangwa hifashishijwe “Irembo”, anizeza ko imbogamizi zo kuba bamwe muri aba bakozi bari batarabona uburenganzira bwo gukoresha Irembo (username &password) n’ubuke bw’aba “Agents” cyangwa abafasha abaturage kumenyekanisha no kwishyura (declaration and payment) servise bifuza babinyujije ku “ Irembo ” zisa n’aho zamaze gukemuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, MBABAZI Franà§ois Xavier, yasabye abakozi bashinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwa remezo n’abashinzwe irangamimerere mu murenge gukoresha imbaraga nyinshi zishoboka mu kugeza ku baturage serivise zitangirwa ku Irembo. Ati “Bizafasha abaturage basaba serivise kudasiragira”.
Yasabye kandi abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge guhoza ijisho n’umutima ku cyo ari cyo cyose cyatuma serivise zisabwa zikanatangwa hifashishijwe “ Irembo ” zitangwa neza, iki gikoresho kikanitabirwa n’abantu benshi bashoboka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


